Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwashyize hanze gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikiwe ku biga by’amashuri ubwo bazaba basubira mu miryango mu biruhuko by’igihembwe cya mbere, izatangira tariki 19 Ukuboza 2024.
Iyi gahunda yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, igaragaza ko izi ngendo zizatangira tariki 19 Ukuboza 2024, ikazatangirira ku banyeshuri biga mu bigo by’amashuri yo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uwo munsi kandi, hazakorwa ingendo z’abanyeshuri biga mu Bigo by’amashuri byo mu Turere twa Muhanga na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, naho mu Ntara y’Iburengerazuba, hatahe abiga mu bigo by’amashuri byo mu Karere Ngororero, ndetse no mu Turere twa Musanze na Burera mu Ntara y’Iburasirazuba, no mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni mu gihe ku munsi wa nyuma w’izi ngendo, tariki 22 Ukuboza 2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, hatahe kandi abiga mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, ndetse n’abiga mu Bigo by’amashuri byo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
RADIOTV10