• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagiye hanze imibare ya vuba yerekana ishusho ya gatanya mu Rwanda n’uko Intara zikurikirana

radiotv10by radiotv10
17/04/2026
in MU RWANDA
0
Twinjire mu mizi y’intandaro y’itumbagira rya ‘Divorce-Gatanya’ mu Rwanda n’uburyo bushya bwayica intege
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare igaragaza ko umwaka ushize wa 2025, ingo zahawe gatanya binyuze mu Nkiko mu Rwanda ari 2 629, aho muri uwo mwaka iziri muri sisiteme zahawe gatanya zo mu Mujyi wa Kigali ari 1 199.

Iyi mibare ikubiye muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yerekana ko ingo zari muri sisiteme ko zahawe gatanya uriya mwaka wa 2025, ari 4 479, zirimo 2 629 zazihawe binyuze mu Nkiko.

Isesengura kuri iyi mibare, rigaragaza ko ingo zahawe gatanya zitaramarana imyaka 10, ari 41,1% mu gihe izahawe gatanya zimaze imyaka nibura 45 zibana, ari ingo 18 gusa.

Mu bijyanye n’aho izo ngo zibarizwa, muri ziriya ziri muri sisiteme zahawe gatanya, Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa mbere, kuko izahawe gatanya ari 1 199, Intara y’Iburasirazuba igakurikira, aho hatandukanye ingo 1 011.

Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa gatatu, yo yagize ingo 976 zahawe gatanya, mu gihe iy’Iburengerazuba yo iza ku mwanya wa kane ho hatandukanye ingo 669, iy’Amajyaruguru yo ikaba ifite 592.

Iyi mibare y’ingo zahawe gatanya binyuze mu nkiko, yikubye hafi kane mu myaka itatu ishize, kuko izari zayihawe muri 2023 ari 782, mu gihe mu mwaka wa 2024 zari 1 068.

Kuri iyi mibare yo muri 2025, ingo zatandukanye zimaranye imyaka iri hagati y’itanu n’icyenda, ni 693, abamaranye kuva ku mezi kugeza ku myaka ine, bakaba 545, naho abamaranye hagati y’imyaka 10 na 14, bakaba 530, naho abari bamaranye hagati ya 15 na 19 bakaba 445.

Uretse iyi mibare ya gatanya zagaragaye umwaka ushize, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kinagaragaza ko umubare w’abashyingiranwa mu mategeko wagabanutse ugereranyije n’umwaka wari wabanje, kuko muri 2025 abasezeranye ari abantu 50 256 mu gihe muri 2024, hari hashyingiranywe abantu 52 878.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ryakozwe i Rouen

Next Post

Ihangana hagati y’abakinnyi bayoboye ruhago ku Isi ya none ryimukiye mu ishoramari

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Ihangana hagati y’abakinnyi bayoboye ruhago ku Isi ya none ryimukiye mu ishoramari

Ihangana hagati y’abakinnyi bayoboye ruhago ku Isi ya none ryimukiye mu ishoramari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.