Hagiye kuba gitaramo kizasandereza ibyishimo mu Bakristu bo mu Rwanda kitazagira uwo giheeza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Korali Cornerstone yo mu Itorero rya UEBR igiye gukora igitaramo cyiswe ‘Nzaririmba Live Concert’, kije gikurikira ibindi biterane bimaze iminsi biba muri uku kwezi, aho kwinjira muri iki, bizaba ari ubuntu.

Iki giterano cya Korali yo muri iri Torero rizwi nk’Ababatisita, kigiye kuba y’igitaramo ‘Nzakingura’ cy’umuhanzi Proper Nkomezi nacyo cyaje gikurikira icyiswe ‘Nyigisha’ cy’abo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi.

Izindi Nkuru

Nanone kandi umuhanzi Chryoso Ndasingwa aherutse gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena, yari yakubise iruzura.

Mu mpera z’iki cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2024, hazaba iki gitaramo cyiswe ‘Nzaririmba Live Concert’ cyateguwe na korali yo muri UEBR Kigali yitwa Conerstone kizabera Camp Kigali cyatumiwemo amakorali akomeye arimo Shalom Choir yo muri ADEPR, Gisubizo Ministries na Voice of Angels family.

Umuyobozi wa korali Cornerstone, Julien Dushimimana yavuze ko kuba kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu, ari uko cyashyigikiwe n’Itorero rikomokamo iyi Korali.

Yagize ati “Itorero ryacu rya UEBR riradushyigikiye cyane ndetse ryaduteye inkunga hamwe n’abandi baterankunga twabonye bazadufasha. Ni yo mpamvu tutishyuje.”

Iki gitaramo kizaba ari ubuntu kukinjiramo, kigiye kuba nyuma y’ibindi byabaga byishyujwe, ariko bikagaragaramo ubwitabire bwo hejuru.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru