Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hahise hashakwa umuti w’ikibazo gitunguranye cyabaye ku ikipe ya Bugesera FC yatandukanye n’abatoza

radiotv10by radiotv10
23/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hahise hashakwa umuti w’ikibazo gitunguranye cyabaye ku ikipe ya Bugesera FC yatandukanye n’abatoza
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC, bwatangaje ko Banamwana Camarade ari we wahawe inshingano zo gutoza iyi kipe nyuma yuko Haringingo Francis wari Umutoza Mukuru n’uwari umwumgirije, basezeye.

Isezera rya Haringingo Francis na Pablo Nduwimana wari umwungirije mu nshingano z’ubutoza, ryatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’Ubuyobozi bwa Bugesera FC.

Ubuyobozi bw’iyi kipe, bwari bwatangaje ko nyuma y’isezera ry’aba batoza, “Inshingano zo gutoza ikipe kuri ubu zasigaranywe na Peter Otema na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ mu gihe hari gushakwa umutoza uzatoza imikino isigaye.”

Mu itangazo bwashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mata 2025, Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwatangaje ko habonetse umutoza mushya.

Iri tangazo rigira riti “Bugesera FC iramenyesha abakunzi bayo ko Banamwana Camarade ari we ugiye gutoza ikipe mu mikino yose isigaye.”

Camarade yahawe inshingano zo gutoza Bugesera FC

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Azakorana na Peter Otema na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ nk’abatoza bungirije.”

Ikipe ya Bugesera FC yagiye irangwa no kwitwara nabi muri uyu mwaka w’imikino ndetse kugera ubu ikaba iri mu makipe ashobora kumanuka dore ko iri mu myanya ibiri ya nyuma, aho iri ku wa 15 n’amanota 24 aho ikurikiwe na Vision FC ya nyuma ifite amanota 20.

Bivugwa ko ibi ari na byo byatumye Haringingo Francis Wari Umutoza Mukuru w’iyi kipe afata umwanzuro wo gusezera kuri izi nshingano nyuma y’umunsi wa 24 wa Shampiyona.

Umutoza Banamwana Camarade wahawe inshingano zo gutoza iyi kipe, yatoje amakipe atandukanye nka Gicumbi FC na Vision FC.

Ikipe ya Bugesera FC iri mu myanya ishobora gutuma imanuka

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 1 =

Previous Post

Bavuze igikwiye gukorwa kikabarinda kujya kwibukira mu yindi Mirenge kandi bakabikoreye mu wabo

Next Post

Hagaragajwe aho gutanga amaraso byakozwe n’Abapolisi bihurira n’inshingano za Polisi y’u Rwanda

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe aho gutanga amaraso byakozwe n’Abapolisi bihurira n’inshingano za Polisi y’u Rwanda

Hagaragajwe aho gutanga amaraso byakozwe n’Abapolisi bihurira n’inshingano za Polisi y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.