Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC, bwatangaje ko Banamwana Camarade ari we wahawe inshingano zo gutoza iyi kipe nyuma yuko Haringingo Francis wari Umutoza Mukuru n’uwari umwumgirije, basezeye.
Isezera rya Haringingo Francis na Pablo Nduwimana wari umwungirije mu nshingano z’ubutoza, ryatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’Ubuyobozi bwa Bugesera FC.
Ubuyobozi bw’iyi kipe, bwari bwatangaje ko nyuma y’isezera ry’aba batoza, “Inshingano zo gutoza ikipe kuri ubu zasigaranywe na Peter Otema na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ mu gihe hari gushakwa umutoza uzatoza imikino isigaye.”
Mu itangazo bwashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mata 2025, Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwatangaje ko habonetse umutoza mushya.
Iri tangazo rigira riti “Bugesera FC iramenyesha abakunzi bayo ko Banamwana Camarade ari we ugiye gutoza ikipe mu mikino yose isigaye.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Azakorana na Peter Otema na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ nk’abatoza bungirije.”
Ikipe ya Bugesera FC yagiye irangwa no kwitwara nabi muri uyu mwaka w’imikino ndetse kugera ubu ikaba iri mu makipe ashobora kumanuka dore ko iri mu myanya ibiri ya nyuma, aho iri ku wa 15 n’amanota 24 aho ikurikiwe na Vision FC ya nyuma ifite amanota 20.
Bivugwa ko ibi ari na byo byatumye Haringingo Francis Wari Umutoza Mukuru w’iyi kipe afata umwanzuro wo gusezera kuri izi nshingano nyuma y’umunsi wa 24 wa Shampiyona.
Umutoza Banamwana Camarade wahawe inshingano zo gutoza iyi kipe, yatoje amakipe atandukanye nka Gicumbi FC na Vision FC.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10