Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hahishuwe agaseke kazapfundurirwa abazitabira igitaramo gitegerejwemo udushya twinshi i Kigali

radiotv10by radiotv10
18/08/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Weekend y’ibyishimo by’igisagirane ku rubyiruko no ku byamamare i Kigali (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Abazitabira ibirori bya nyuma by’iserukiramuco rya Giants of Africa, bizanabamo igitaramo kizaririmbamo abahanzi b’ibyamamare muri Afurika, bashyiriweho amahirwe adasanzweho mu bitabira ibitaramo by’i Kigali.

Ni ibirori bizabera muri BK Arena, bizaririmbamo abahanzi b’ibirangirire, nka Davido na Tiwa Savage n’Umunyafurika y’Epfo Tyla ndetse n’Umunyarwanda Bruce Melodie.

Abazitabira ibi birori, bashyiriweho uburyo bwihariye bwo kuzahura n’aba bahanzi bazaba bageze muri iyi nyubako hakiri kare, bakanafatana amafoto.

Kugira ngo abantu bagire aya mahirwe, bisaba ko bazazinduka bakahagera nibura saa Saba z’amanywa, ubundi bagashyirwa ku rutonde rw’abashobora gutsindira aya mahirwe.

Biteganyijwe ko ibirori nyirizina byo gusoza iri serukiramuco bizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Iri serukiramuco ryatangiye mu cyumweru gishize ubwo hanabaga igitaramo cy’amateka cyaririmbyemo umuhanzi w’ikirangirire, Diamond Platnumz.

Ni iserukiramuco kandi ryatangijwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame wanakurikiye iki gitaramo cya Diamond, ndetse akanamwakira.

Perezida Paul Kagame yashimiye Diamond ku kazi yakoze, uyu muhanzi wo muri Tanzania na we amushimira uruhare agira mu guteza imbere u Rwanda ndetse no gushyigikira impano z’urubyiruko, yaba mu buhanzi ndetse no mu mikino itandukanye.

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Byahinduye isura mu duhigo tw’abaraperi bakomeje guhangana

Next Post

Dutere ijisho muri 2025 ubwo ikindi gikorwa gihanitse kizaba gihagaze i Kigali (AMAFOTO)

Related Posts

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dutere ijisho muri 2025 ubwo ikindi gikorwa gihanitse kizaba gihagaze i Kigali (AMAFOTO)

Dutere ijisho muri 2025 ubwo ikindi gikorwa gihanitse kizaba gihagaze i Kigali (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.