Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dutere ijisho muri 2025 ubwo ikindi gikorwa gihanitse kizaba gihagaze i Kigali (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
19/08/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Dutere ijisho muri 2025 ubwo ikindi gikorwa gihanitse kizaba gihagaze i Kigali (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Mu myaka ibiri iri imbere i Kigali hazaba hagaragara ikindi gikorwa remezo cyihagazeho kizaza cyiyongera kuri Kigali Convention Center, Sitade Amahoro izuzura umwaka utaha, na BK Arena bizaba byegereye iki gishya kizwi nka Zaria Court.

Ibikorwa byo kubaka iki cyanya, byashyizweho ibuye ry’ifatizo na Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umushoramari Masai Ujiri ari na we nyiri ibi bikorwa, muri iki cyumweru tariki 14 Kanama 2023.

Iki cyanya kizaba kigizwe n’inyubako zizajya zakira ibikorwa bya siporo, iby’imyidagaduro, iby’umuco ndetse na Hoteli izajya yakira inama mpuzamahanga.

Ibikorwa byo kubaka iyi Zaria Court iri kubakwa ahahoze inyubako zakoreragamo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, byaratangiye ndetse biteganyijwe ko bizuzura mu mpera z’umwaka utaha wa 2024, bigatangira gukorerwamo mu ntangiro za 2025.

Ni ibikorwa bizaba byegereye icyanya cyahariwe siporo, kirimo Sitade Amahoro na yo iri kubakwa ikazuzura umwaka utaha, ndetse na BK Arena iri mu rubavu rwayo, na yo iri mu bikorwa remezo bikomeye muri Afurika byakira imbaga z’abantu, by’umwihariko abari mu bikorwa by’imyidagaduro.

Amafoto y’ibishunyo-mbonera bya Zaria Court byakozwe na NLE Designs, yagaragaye, yerekana bimwe mu bikorwa binogeye ijisho bizaba biri muri iki cyanya, nk’ibibuga bya Basketball, Pisine yo kugeramo, resitora, ubusitani buteye amabengeza ndetse n’ahantu abantu bakwicara baruhuka.

Kwinjira muri Zaria Court bizaba ari umunyenga
Hazaba hari ikibuga cya Basketball
Na Pisine yo kogeramo

Ubusitani bwaho buzaba bubereye ijisho

Uko bizaba bimeze muri 2025

Photos © The New Times

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 19 =

Previous Post

Hahishuwe agaseke kazapfundurirwa abazitabira igitaramo gitegerejwemo udushya twinshi i Kigali

Next Post

Igisubizo gitunguranye cy’umuhanzi ugezweho wibazwaho kubera kuririmba indirimbo za Gatulika kandi ari Umu-ADEPR

Related Posts

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana,...

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

IZIHERUKA

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
MU RWANDA

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

14/06/2025
Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

13/06/2025
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo gitunguranye cy’umuhanzi ugezweho wibazwaho kubera kuririmba indirimbo za Gatulika kandi ari Umu-ADEPR

Igisubizo gitunguranye cy’umuhanzi ugezweho wibazwaho kubera kuririmba indirimbo za Gatulika kandi ari Umu-ADEPR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.