Hahishuwe agaseke kazapfundurirwa abazitabira igitaramo gitegerejwemo udushya twinshi i Kigali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abazitabira ibirori bya nyuma by’iserukiramuco rya Giants of Africa, bizanabamo igitaramo kizaririmbamo abahanzi b’ibyamamare muri Afurika, bashyiriweho amahirwe adasanzweho mu bitabira ibitaramo by’i Kigali.

Ni ibirori bizabera muri BK Arena, bizaririmbamo abahanzi b’ibirangirire, nka Davido na Tiwa Savage n’Umunyafurika y’Epfo Tyla ndetse n’Umunyarwanda Bruce Melodie.

Izindi Nkuru

Abazitabira ibi birori, bashyiriweho uburyo bwihariye bwo kuzahura n’aba bahanzi bazaba bageze muri iyi nyubako hakiri kare, bakanafatana amafoto.

Kugira ngo abantu bagire aya mahirwe, bisaba ko bazazinduka bakahagera nibura saa Saba z’amanywa, ubundi bagashyirwa ku rutonde rw’abashobora gutsindira aya mahirwe.

Biteganyijwe ko ibirori nyirizina byo gusoza iri serukiramuco bizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Iri serukiramuco ryatangiye mu cyumweru gishize ubwo hanabaga igitaramo cy’amateka cyaririmbyemo umuhanzi w’ikirangirire, Diamond Platnumz.

Ni iserukiramuco kandi ryatangijwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame wanakurikiye iki gitaramo cya Diamond, ndetse akanamwakira.

Perezida Paul Kagame yashimiye Diamond ku kazi yakoze, uyu muhanzi wo muri Tanzania na we amushimira uruhare agira mu guteza imbere u Rwanda ndetse no gushyigikira impano z’urubyiruko, yaba mu buhanzi ndetse no mu mikino itandukanye.

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru