Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hahishuwe ibice Virus ya Marburg ishobora kumaramo umwaka birimo igituma uwayikize atakora imibonano idakingiye

radiotv10by radiotv10
02/11/2024
in MU RWANDA
0
Hahishuwe ibice Virus ya Marburg ishobora kumaramo umwaka birimo igituma uwayikize atakora imibonano idakingiye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko Virus ya Marburg hari ibice by’umubiri ishobora kumaramo igihe kirenga umwaka, birimo amasohoro, ku buryo umugabo wayikize agomba kuwumara adakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas, wavuze ko Virus ya Marburg itera indwara ya Marburg, idasanzwe nk’uko byakunze kuvugwa.

Avuga ko uretse kuba uwayanduye agaragaza ibimenyetso bikomeye birimo gucika intege cyane mu gihe iyi Virus iba iri kororoka mu mubiri, no kugira umuriro mwinshi.

Dr. Nkeshimana avuga ko nubwo umuntu ashobora kuvurwa iyi ndwara agakira, ariko “hari ibice by’umubiri bishobora gusigaramo Virus mu gihe gishobora kurenga n’umwaka, ariko ntibivuze ko muri icyo gihe umuntu arwaye, azahaye cyangwa afite umuriro, umuntu aba ameze nk’abandi bose.”

Yakomeje agira ati “Ariko Virus iri muri ibyo bice bibiri nyamukuru ikaba yatindamo igihe kirekire. Nka Virus isigara mu jisho mo imbere ubwo ni mu marira, ni virus ishobora kwandura, icyo gihe twitwararika iyo umuntu aje kwa muganga kwivuza amaso bigasaba ko bamubaga imbere mu jisho, muganga aritwararika.

Ahandi ni mu masohoro ku bagabo, nabwo aba ari aho agenda ameze neza ariko mu masohoro havamo Virus ishobora kwandura. Icyo gihe bivuga biti ibyiciro by’abo bantu turabitwararika, cyane cyane tubasaba kugira isuku mu mibonano mpuzabitsina, bagakoresha agakingirizo iyo bari kumwe n’abo bashakanye, no kujugunya agakingiriza bigakorwa mu buryo bwagenwe bw’isuku ikwiye kugira ngo ya Virus iri mu masohoro utayiha uwo mwashakanye.”

Dr. Nkeshimana avuga ko n’abakize iyi ndwara ya Marburg, basezerewe mu Bitaro, babanje guhabwa aya makuru, ndetse ko ari yo mpamvu Inzego z’Ubuzima zikomeza kubakurikirana mu gihe cy’umwaka wose, kugira ngo bakomeze gufashwa kubahiriza aya mabwiriza.

Kugeza ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, mu Rwanda indwara ya Marburg yari imaze gusanganwa abantu 66, barimo 15 yahitanye ndetse n’abandi 49 bakize basezerewe mu Bitaro, n’abandi babiri bakiri kuvurwa.

Dr. Nkeshimana avuga ko abantu bakize iyi ndwara, haba hakiri ibyago ko bashobora kwanduza abandi, ariko “babyitwayemo neza sinavuga ngo biroroshye, ariko ni abantu dukurikiranira hafi, muri uko kwitabwaho nyuma yo gukira Marburg.”

Uyu Muyobozi muri MINISANTE avuga ko aba bantu baba barakize Marburg, baba bameze neza, ntakibazo na gito bafite, ndetse n’abababona bakaba babona ntakibazo bafite, ariko bakaba bazi ko bagomba kwitwararika kuri ibi basabwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 6 =

Previous Post

Abambuwe uburenganzira bw’aho bari batuye bavuze ibyumvikano iterabwoba babwirwa n’abayobozi

Next Post

Ukekwaho kwica umugore we amutemye yavuze icyo yamukekagaho cyabimuteye

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Ukekwaho kwica umugore we amutemye yavuze icyo yamukekagaho cyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.