Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hahishuwe ibindi byirukanishije abayobozi bijya gusa n’iby’Abakono

radiotv10by radiotv10
09/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hahishuwe ibindi byirukanishije abayobozi bijya gusa n’iby’Abakono
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko bimwe mu byashingiweho mu guhagarika bamwe mu Bayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru, ari imigirire yototera guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, nko kuba hari ahagaragaye ko imyanya yahabwaga abakozi bishingiye ku ndorerwamo z’amoko ndetse n’amasoko manini ya Leta agahabwa abantu bamwe bafite icyo bahuriyeho.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2023, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ryo guhagarika bamwe mu bayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aba bayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’Abayobozi b’Uturere dutatu, bahagaritswe nyuma y’isesengura ryakozwe rikagaragaza ko batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Muri iyi Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, ni ho habereye ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono” byamaganiwe kure, kuko bihungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) asobanura ku iyirukanwa ry’aba bayobozi, yagarutse ku ndahiro ikorwa n’abayobozi bose, bavugamo ko bazaharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Icyo kintu ni cyo cyiza imbere y’ibindi, tukagikora kubera ko ari rimwe mu mahame remezo ari mu Itegeko Nshinga ry’Igihugu cyacu, ndetse tuzi ko ubuzima bw’Igihugu cyacu bushingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.”

Akomeza avuga ko mu igenzura ryakozwe mu bice byayoborwaga n’aba bayobozi birukanywe, hagaragayemo icyuho mu ngeri zinyuranye zirimo no mu kurinda iri hame remezo.

Ati “Hari ibyuho mu miyoborere mu Turere twanyuzemo aho usanga kugeza uyu munsi abaturage benshi bagifite indorerwamo z’amoko, ndetse tuza gusanga n’uburyo abakozi bashyirwa mu myanya, na byo bishingiye muri izo ndorerwamo cyangwa se muri iyo myumvire.”

Yakomeje agira ati “Ndetse tuza gusanga bikomeza bikagera no mu buryo amasoko atangwa, aho usanga nko mu Karere kamwe, ugasanga amasoko manini hafi ya yose yihariwe n’abantu bafite icyo bahuriyeho, bafite icyo basangiye, ukibaza niba ari bo bonyine bazi gukora muri iki Gihugu cyangwa se niba ari bo bafite ubushobozi bonyine muri iki Gihugu.”

Minisitiri Musabyimana avuga ko iyi migirire igenda iha icyuho amacakubiri no kwironda, ku buryo hadafashwe ingamba kare, bishobora kuzana amacakubiri mu Banyarwanda bigeze kunyura mu bihe bikomeye byatewe na yo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 9 =

Previous Post

Urukundo ruraca ibintu hagati y’Umunyarwandakazi wahogoje benshi n’umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika

Next Post

S.Africa: Hadutse imyigaragambyo idasanzwe yanasize agahinda kuri bamwe

Related Posts

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

by radiotv10
25/11/2025
0

Mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, abaturage basanze umurambo w'umugabo mu nzu itabamo abantu, bigaragara ko wari umazemo...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca...

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

by radiotv10
24/11/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko amaze imyaka 14 abariwe inguranye y’ubutaka bwe bwubatsweho...

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

by radiotv10
24/11/2025
0

In many homes, disagreements between parents often come from one simple but powerful source: the desire to raise children the...

10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

by radiotv10
24/11/2025
0

Rwanda has become one of Africa’s most inspiring destinations, a place where natural beauty, safety, culture, and progress blend into...

IZIHERUKA

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu
MU RWANDA

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

by radiotv10
25/11/2025
0

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

24/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

24/11/2025
Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
S.Africa: Hadutse imyigaragambyo idasanzwe yanasize agahinda kuri bamwe

S.Africa: Hadutse imyigaragambyo idasanzwe yanasize agahinda kuri bamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.