Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hahishuwe umugambi mubisha wa Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye w’u Burundi

radiotv10by radiotv10
23/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hatangajwe icyagenzaga Tshisekedi i Burundi n’ibyo yaganiriyeho na Ndayishimiye wamwakiranye urugwiro
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko ubutegetsi bwa Congo n’ubw’u Burundi, buyobowe na Perezida Félix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye, bufite umugambi mubisha wo kurimbura bumwe mu bwoko bw’Abanyekongo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23 mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu Gatatu tariki 22 Mutarama 2025, rivuga ko mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi mubisha wa Tshisekedi na Ndayishimiye, ubutegetsi bwabo bwihuje mu bikorwa bya gisirikare bigizwe na FARDC, igisirikare cy’u Burundi, umutwe wa Wazalendo, abacancuro b’Abanyaburayi, ndetse n’umutwe wa FDLR.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23/AFC, Lawrence Kanyuka rigira riti “Iri huriro rikomeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi bihitana inzirakarengane z’abasivile bazizwa uko baremwe n’uko basa nk’ubwoko bw’Abatutsi b’Abanyekongo, kwangiza imitungo yabo no gusahura amatungo yabo mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo. Ibi bikorwa by’ubwicanyi bigikomeje, binaherekezwa n’ibikorwa by’ubunyamaswa byo kurya abantu.”

Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko ibi bikorwa byose “Bishimangira imiyoborere mibi kandi y’igitugu byamunze ubutegetsi bwa Kinshasa, bumaze imyaka itandatu buyobora Igihugu, bukaba budashobora gufata mu nshingano ibibazo byugarije Umuryango mugari wacu.”

Umutwe wa M23 waboneyeho kumenyesha ingabo z’Imiryango mpuzamahanga nk’iza SADC (SAMIDRC) n’iz’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ko zitabashije kwitandukanya n’ibi bikorwa.

Uti “Ku bw’iyo mpamvu AFC/M23 ifite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe cyose yashotorwa. Nanone kandi irasaba kwitandukanya n’uku kwihuza kugamije umugambi mubi.”

Nanone kandi uyu mutwe wavuze ko witeguye kurinda no kurwana ku baturage b’abasivile bari mu bice ugenzura, ubwira Abanyekongo bose by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibi bikorwa, ko nta bandi babyihishe inyuma uretse Perezida Félix Tshisekedi wa DRC ndetse na Évariste Ndayishimiye w’u Burundi.

M23 yaboneyeho gusaba Abanyekongo gufasha uyu mutwe mu bikorwa byo kubohoza iki Gihugu gikomeje kuyogozwa n’ibikorwa bibi by’ubutegetsi buriho muri Congo bufatanyije n’ubw’u Burundi.

Uyu mutwe wanashimiye kandi bamwe mu basirikare bateye umugongo FARDC n’abarwanyi bitandukanyije n’imitwe nka Mai-Mai na Wazalendo, bakajya guhuza imbaraga n’uyu mutwe ugamije kurandura ibi bibazo, unahamagarira n’abandi kuyoboka iyi nzira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 13 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku munyamakuru wo mu Rwanda wari watawe muri yombi

Next Post

Rusizi: Umuhanda ukoreshwa cyane uhuza u Rwanda, u Burundi na Congo ubu nturi nyabagendwa

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya
IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Umuhanda ukoreshwa cyane uhuza u Rwanda, u Burundi na Congo ubu nturi nyabagendwa

Rusizi: Umuhanda ukoreshwa cyane uhuza u Rwanda, u Burundi na Congo ubu nturi nyabagendwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.