Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hahishuwe umutego Congo yashatse gutega u Rwanda mu biganiro biheruka n’uburyo rwawusimbukanye ubushishozi

radiotv10by radiotv10
15/10/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kuki Congo yabanje kwifata ku myanzuro yari yahariye u Rwanda ikaza kwemera kuyasinya?
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu biganiro biheruka kuyihuza n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, intumwa zari zivuye i Kinshasa zasabye ko gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR yakorerwa rimwe no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba zo gukaza ubwirinzi rwashyizeho, ariko rukabyanga rukanagaragaza icyo rubishingiraho.

Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri ya gatanu yahuje Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iya Angola nk’umuhuza, yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ihumuza impande zose zemeranyijwe ingingo zinyuranye zirimo umugambi wo kurandura umutwe wa FDLR.

Imyanzuro irimo uyu mugambi, noneho yanashyizweho umukono na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe iki Gihugu cyari cyabanje kwinangira kikanga kuyasinya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe wari uyoboye intumwa z’u Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, yavuze ko muri iyi nama iheruka yabaye tariki 12 Ukwakira 2024, ibiganiro byatangiriye aho byari byacumbikwe mu nama iheruka ya kane.

Impande zose zemeranyijwe ku ngingo eshatu z’ingenzi, zirimo gushyigikira icyemezo cyo guhagarika imirwano cyatangiye kubahirizwa kuva tariki 04 Kanama 2024.

Amb. Nduhungirehe ati “Twarongeye turayishyigikira, duhamagarira n’abo ireba, impande zirwana mu burasirazuba bwa Congo, gukomeza kuyubahiriza.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane avuga ko impande zombi kandi zanakomeje guhagarara ku ruhande zihagazemo, aho zombi zemera ko umutwe wa FDLR urandurwa ndetse n’u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwakajije ku mupaka warwo na Congo, ariko Intumwa za Congo zikaba zarazanye ingingo nshya, zisaba ko umugambi wo gukuraho umutwe wa FDLR wajyana no gukuraho ubu bwirinzi bw’u Rwanda, bigakorerwa rimwe.

Ati “U Rwanda rwemeje ko rushyigikiye umugambi wemejwe n’impuguke [wo gusenya FDLR] noneho Congo na yo ivuga ko noneho idashyigikiye uwo mugambi ahubwo ko noneho izana undi mugambi utandukanye, ugamije kugira ngo ibikorwa byombi, ni ukuvuga kurwanya FDLR no gukuraho ingamba z’u Rwanda zo kurinda umutekano, byakorerwa icyarimwe.”

Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwavuze ko ibi bitashoboka ndetse runagaragaza impamvu yabyo.

Ati “Twebwe twavugaga ko kubera amateka dufitanye na Congo ndetse no kubera ko tuzi ko umutwe wa FDLR ukorana n’Ingabo za Congo, tugomba kubanza kureba ko hari igikorwa mu kurwanya FDLR, nyuma bikaduka icyizere cyo kuvanaho izo ngamba zacu.”

Avuga ko nubwo kuri iyi gahunda, impande zombi zitayumvikanyeho, ariko hari ibikorwa byumvikanyweho, ndetse hanemezwa abashinzwe kuzabishyira mu bikorwa, aho Umuhuza [Angola] azategura inyandiko yo kubishyira mu bikorwa.

Mu gukora iyi nyandiko, Guverinoma ya Angola izabanza kuganira n’impande zombi mbere ya tariki 26 Ukwakira 2024 kugira ngo ibone uko iyitegura.

Amb. Nduhungirehe ati “Noneho tariki 30 z’uku kwezi k’Ukwakira impuguke mu by’iperereza no mu bya gisirikare zizongera zitumirwe kugira ngo noneho zige iyo nyandiko izashyikirizwa inama y’Abaminisitiri [yo ntiharemezwa itariki izaberaho].”

Amb. Olivier Nduhungirehe wari uyoboye intumwa z’u Rwanda

Icyizere ni gicye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane avuga ko icyizere ari gicye ku kuba Congo yazashyira mu bikorwa ibi yasabwe, kuko abarwanyi ba FDRL bamaze kwivanga na FARDC.

Ati “Nakubwiza ukuri ko icyizere ari gicye, ariko kuba ari gicye ntabwo bivuze ko ntakizakorwa. Rwose twakwishima ari uko tubonye Congo na FARDC batunyomoje hakagira igikorwa, ariko ubu icyizere ni gicye kubera ko tubazi, tuzi neza ibyakozwe mu gihe gishize, imikoranire yabo, ariko rero tukaba tunizera ko uko byagenda kose kugira ngo ikibazo hagati y’u Rwanda Congo gikemuke, ari uko izi ngabo zakoze Jenoside izi za FDLR zarandurwa.”

Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko hari ibintu byatuma Uburasirazuba bwa Congo ndetse n’ibibazo hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda, birangira, birangajwe imbere n’ubushake bwa Politiki bwaranga ubutegetsi bwa Congo bwakunze kugaragaza ko budakozwa.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwakunze kuvuga ko budateze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, mu gihe inama zose ku bibazo byo mu burasirazuba bw’iki Gihugu, zasabaga Guverinoma ya Kinshasa kuganira n’aba bagize uyu mutwe washinzwe ugamije kurengera uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakomeje kwimwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − ten =

Previous Post

OUR OPINION: DRC: WHO BENEFITS FROM THE CRIME?

Next Post

Abahanzi muri muzika Nyarwanda bibarutse nyuma y’amezi atatu bakoze ubukwe

Related Posts

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

IZIHERUKA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho
MU RWANDA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abahanzi muri muzika Nyarwanda bibarutse nyuma y’amezi atatu bakoze ubukwe

Abahanzi muri muzika Nyarwanda bibarutse nyuma y’amezi atatu bakoze ubukwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.