Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure imigambi y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buherutse kwitwaza bushaka kurogoya amasezerano y’imikoranire u Rwanda rufitanye n’ibikorwa bya Siporo, arimo ay’amakipe nka Arsenal, FC Bayern Munich, Paris Saint-Germain.
Ni nyuma yuko ubutegetsi bwa Congo bumaze iminsi bujya mu matwi aya makipe asanzwe afitanye imikoranire n’u Rwanda, buyasaba gusesa amasezerano bwitwaje ibirego by’ibonyoma bushinja iki Gihugu.
Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ibinyujije mu Rwego rw’Iterambere rw’u Rwanda (RDB) kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, rivuga ko “Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikorwa bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigerageza gutesha agaciro amasezerano y’imikoranire mpuzamahanga, yitwaje amakuru y’ibinyoma ndetse n’igitutu cya Politiki.”
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igira iti “Iyo migambi ntabwo igaragaza ibinyoma gusa, ahubwo inabangamiye ibikorwa by’amahoro, ituze ndetse n’imikoranire mu by’ubukungu, twakoresheje imbaraga nyinshi mu kubyubaka.”
U Rwanda rwakomeje rugaragaza ko “Imikoranire hamwe n’Imiryango mpuzamahanga ya Siporo irimo Arsenal FC, FC Bayern Munich, Paris Saint-Germain, cyangwa iya Basketball Africa League (BAL), yagize uruhare rukomeye mu ntego zaco zo kuzamura ubukungu no guteza imbere ubukerarugendo, no kuzamura Iterambere ry’abaturage.”
Rukomeza rugaragaza akamaro ka Siporo ndetse n’uruhare rw’imikoranire y’u Rwanda na biriya bikorwa mu guhuriza hamwe abantu ndetse n’iterambere ku Mugabane wa Afurika.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Siporo ifite imbaraga mu guhuza Imiryango migari, ndetse ikaba imbarutso y’impinduka zikenewe. Gahunda ya Visit Rwanda, iza ku isonga muri iyi mikoranire, igaragaza umuhare w’u Rwanda mu guteza imbere amahoro, ituze ndetse n’iterambere ritagira uwo riheza. Gushaka gutesha agaciro iyi gahunda nta ruhare byatanga mu gukemura ibibazo nyakuri biri mu burasirazuba bwa DRC.”
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje igaragaza ko kuba iki Gihugu cyarafashe icyemezo cyo gukaza ubwirinzi bwacyo, ari uburenganzira bwacyo budashobora kuyegayezwa, kuko hakomeje kugaragara ibishaka kuwuhungabanya biri muri Congo kandi binashyigikiwe mu buryo bweruye n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.
Ivuga ko ibinyoma DRC yitwaje ishaka kwitambika iyi mikoranire, idafite ishingiro, kuko umuzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC uzwi, ndetse ko byagiye byenyegezwa n’ibindi bibazo birimo ubutegetsi budashoboye, ivanguramoko, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro iri muri kiriya Gihugu yagiye inahabwa intebe mu mikoranire yayo n’ubutegetsi.
Iti “Umutwe wa M23 washibutse mu guharanira umutekano w’abaturage ba Congo, nyuma yuko bamaze igihe kinini babuzwa uburenganzira. Gutsindwa kwa Guverinoma ya DRC mu kurinda abaturage bayo, byatumye bamwe bagirirwa nabi kubera ubwoko bwabo.”
U Rwanda kandi rwongeye kugaragaza ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uri mu mizi y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ndetse ikibabaje akaba ari uko wahawe intebe na Guverinoma ya Congo, ikaba ikorana na wo.
RADIOTV10