Hamenyekanye abakekwaho kwica umuraperi w’ikirangirire nyuma y’umwaka apfuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yemeje ko yataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uumuhanzi w’umuraperi uzwi nka AKA umaze umwaka yishwe arashwe.

Uyu muraperi w’icyamamare Kiernan Forbes wamamaye nka AKA, yitabye Imana tariki 10 Gashyantare 2023 ku myaka 35 y’amavuko, yashenguye benshi bari bamaze gukunda ibihangano bye.

Izindi Nkuru

Uyu muraperi umaze umwaka yitabye Imana, yishwe arasiwe muri ahazwi nka Durban Restaurant, ubwo yiteguraga kujya ku rubyiniro hafi y’iyi resitora.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi yo muri Afurika y’Epfo, Bheki Cele yavuze ko abantu batandatu bafashwe bari ku rutonde rw’abashakishwa rugizwe n’abantu 36 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu muhanzi.

Abafashwe baragezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kane, kugira ngo bamenyeshwe ibyo bashinjwa, batangire no guhatwa ibibazo.

Mu bafashwe, harimo babiri bo muri Eswatini, byanabasabye kwitabaza polisi mpuzamahanga Interpol nk’uko byemeje na Mkhwanazi umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Kwazulu Natal.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru