• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, July 7, 2026
RADIOTV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
13/08/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Hatangiye kuburanishwa urubanza ruregwamo abantu barenga 20 barimo abasirikare babiri bo ku rwego rw’Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abanyamakuru barimo Reagan na Mucyo Antha, aho baregwa hamwe kandi n’uherutse kugirwa Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, CSP Hillary Sengabo.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa none ku wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025 ku cyicaro cy’Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Ibyaha biregwa aba bantu, bishingiye ku matike y’indege yaguzwe hakoreshejwe Konti ya Minisiteri y’Ingabo ubwo ikipe ya APR FC yajyaga mu Misiri gukina na Pyramids, muri Nzeri 2024 mu Irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama ubwo aba bantu barenga 20 bagezwaga imbere y’Urukiko, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bubakurikiranyeho ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Tariki 05 Kanama 2025 Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze itangazo bumenyesha ko “Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera ofisiye 2 ba RDF hamwe n’abasivile 20; bakurikiranywe ku byaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye.”

Abofisiye babiri mu Ngabo z’u Rwanda baregwa muri uru rubanza, ni Captain Peninah Mutoni na Captain Peninah Umurungi.

Uru rubanza kandi ruregwamo CSP Hillary Sengabo uherutse gusubizwa ku nshingano zo kuba Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) ndetse na CSP Olive Mukantabana na we wo muri uru rwego.

Abasivile baregwa muri uru rubanza, barimo abanyamakuru baherutse gutabwa muri yombi, ari bo Ndayishimiye Reagan benshi bazi nka Rugaju Regan, Mucyo Antha wari umaze iminsi atakiri mu itangazamakuru, ndetse na Ishimwe Ricard.

CSP Sengabo Hillary uri mu baregwa muri uru rubanza, yagizwe Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) mu kwezi gushize, ubwo yari yanazamuwe mu ntera agahabwa ipeti rya Chief Superintendent of Prison akuwe ku rya SSP (Senior Superintendent of Prison).

Izi nshingano yari yazisubijweho dore ko yaziherukagaho muri 2020 ubwo yasimburwaga na SSP Pelly Gakwaya Uwera ari na we yongeye na we gusimbura.

Umuvugizi wa RCS CSP Hillary Sengabo ari mu baregwa muri uru rubanza
Hamwe n’Umunyamakuru Reagan
Na Antha Biganiro
Na Ricard

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − eight =

Previous Post

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Next Post

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Related Posts

Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya muri Loni y’Ubwenge Bukorano

Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya muri Loni y’Ubwenge Bukorano

by radiotv10
07/07/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagizwe umwe mu Bayobozi Bakuru ba Komisiyo Nshya y’Ubwenge Bukorano AI (Artificial Intelligence)...

Umunyamafaranga ufite imitungo myinshi waregwaga kuyigwizaho yagizwe umwere

Umunyamafaranga ufite imitungo myinshi waregwaga kuyigwizaho yagizwe umwere

by radiotv10
07/07/2026
0

Umunyemari ufite imitungo myinshi irimo ibibanza birenga 100, n’imodoka zirenga 20 waregwaga kwigwizaho imitungo ayikuye mu ishyirahamwe yakoreraga mu Karere...

Menya ibyo umuntu ukurikiranyweho icyaha mu Rwanda aba yemerewe

Menya ibyo umuntu ukurikiranyweho icyaha mu Rwanda aba yemerewe

by radiotv10
07/07/2026
0

Umuntu wese ukurikiranweho icyaha afatwa nk’umwere kugeza igihe icyaha kimuhamye mu buryo bwemewe n’amategeko. Ni ihame riteganywa n'Itegeko Nshinga ry'u...

President Kagame Appointed Co-Chair of New UN Global Commission on Artificial Intelligence

President Kagame Appointed Co-Chair of New UN Global Commission on Artificial Intelligence

by radiotv10
07/07/2026
0

President of the Republic of Rwanda, Paul Kagame, has been appointed as one of the Co-Chairs of the new United...

U Rwanda na Israel biyemeje gushimangira ubufatanye banasinyana amasezerano

U Rwanda na Israel biyemeje gushimangira ubufatanye banasinyana amasezerano

by radiotv10
07/07/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Israel, ziyemeje gushimangira ubufatanye n'umubano usanzwe hagati y’Ibihugu byombi, zinasinya amasezerano y’imikoranire mu by’uburezi. Ni bimwe...

Next Post
Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abakinnyi babiri bakiniye amakipe akomeye mu Rwanda bahaye abagore babo impano z’imodoka

Ntihavugwa rumwe kuri bariyeri nyinshi zashyizwe mu majyepfo y’u Burundi

Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya muri Loni y’Ubwenge Bukorano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • App Support
  • Cart
  • DOWNLOAD TV10 APP
  • FULL PROGRAMS LINEUP
    • RADIO 10 PROGRAMS
      • MONDAY
    • TV10 PROGRAMS
      • FRIDAY
      • MONDAY
      • SATURDAY
      • SUNDAY
      • THURSDAY
      • TUESDAY
      • WEDNESDAY
  • Hero Section Sample
  • Home 1
  • Home 1 Copy before edit by kader
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • MANAGMENT
  • MEGA MENU
  • My Home
  • My Home – English
  • Radio
  • RADIO 10 LIVE
  • RADIO10 SHOWS
  • songs_archieve
  • TV 10 LIVE
  • TV10 CAP
  • TV10 LIVE
  • TV10 SHOWS
    • AHABONA
  • Videos

Copyright © 2024 RadioTv10.