Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye abazasifura umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
06/03/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hamenyekanye abazasifura umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umukino w’ishiraniro muri Shampiyona y’umupira w’Amaguru mu Rwanda, uzahuza amakipe y’amacyeba y’ibihe byose; APR FC na Rayon Sports utegerejwe n’abakunzi benshi ba ruhago, wahawe kuzasifurwa n’abasifuzi mpuzamahanga.

Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 kuri Sitade ya Kigali, Pele Stadium i Nyamirambo, utegerejwe na benshi dore ko usanzwe ari imbonekarimwe, kubera ihangana risanzwe rizwi hagati y’aya makipe.

Nyuma y’uko hatangajwe ibiciro by’amatike yo kwinjira muri uyu mukino, aho itike ya macye izaba ari ibihumbi bitanu mu gihe iya mbenshi ari ibihumbi 50 Frw, ubu hanatangajwe abasifuzi bazawuyobora.

Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude, azaba ari we uyoboye uyu mukino nk’umusifuzi wo hagati, mu gihe Ishimwe Didier ari we musifuzi wa mbere wo ku ruhande, na Ndayisaba Saidi uzaba ari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande.

Muri uyu mukino w’amateka, umusifuzi wa kane yagizwe Twagirumukiza Abdulkarim, aho aba basifuzi bose uko ari bane, basanzwe ari mpuzamahanga ku rutonde rw’abasifuzi ba FIFA.

Aya makipe agiye gukina akurikirana ku rutonde rwa Shampiyona dore ko APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55, ikaba irusha mucyeba wayo Rayon Sports amanota 10 kuko yo ifite 45.

APR FC ikomeje kugaragaza ko ari umukandida wizewe ku gikombe cya Shampiyona, kuri uyu wa Kabiri yatsinze umukino w’ikirarane yahuyemo na Etoile de L’Est ku ntsinzi y’ igitego 1-0.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 10 =

Previous Post

Ibirambuye ku busabe bw’u Rwanda ko imbaraga za Gisirikare za SADC muri Congo ziterwa umugongo

Next Post

Goma: Menya icyakongeje umujinya mu bahunze intambara wanatumye batwika inyeshyamba imwe

Related Posts

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

by radiotv10
14/10/2025
0

Phanuel Kavita uri mu bakinnyi bigaragaje mu mukino u Rwanda ruheruka gukina na Benin, byemejwe ko atagaragara mu mukino uhuza...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

by radiotv10
14/10/2025
0

Nyuma yuko Perezida Félix Tshisekedi wa DRC avuze ko kuvanga igisirikare cy’Igihugu cye n’abari mu mitwe nka M23, byashoboka ari...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Goma: Menya icyakongeje umujinya mu bahunze intambara wanatumye batwika inyeshyamba imwe

Goma: Menya icyakongeje umujinya mu bahunze intambara wanatumye batwika inyeshyamba imwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.