Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye abazasifura umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
06/03/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hamenyekanye abazasifura umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umukino w’ishiraniro muri Shampiyona y’umupira w’Amaguru mu Rwanda, uzahuza amakipe y’amacyeba y’ibihe byose; APR FC na Rayon Sports utegerejwe n’abakunzi benshi ba ruhago, wahawe kuzasifurwa n’abasifuzi mpuzamahanga.

Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 kuri Sitade ya Kigali, Pele Stadium i Nyamirambo, utegerejwe na benshi dore ko usanzwe ari imbonekarimwe, kubera ihangana risanzwe rizwi hagati y’aya makipe.

Nyuma y’uko hatangajwe ibiciro by’amatike yo kwinjira muri uyu mukino, aho itike ya macye izaba ari ibihumbi bitanu mu gihe iya mbenshi ari ibihumbi 50 Frw, ubu hanatangajwe abasifuzi bazawuyobora.

Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude, azaba ari we uyoboye uyu mukino nk’umusifuzi wo hagati, mu gihe Ishimwe Didier ari we musifuzi wa mbere wo ku ruhande, na Ndayisaba Saidi uzaba ari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande.

Muri uyu mukino w’amateka, umusifuzi wa kane yagizwe Twagirumukiza Abdulkarim, aho aba basifuzi bose uko ari bane, basanzwe ari mpuzamahanga ku rutonde rw’abasifuzi ba FIFA.

Aya makipe agiye gukina akurikirana ku rutonde rwa Shampiyona dore ko APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55, ikaba irusha mucyeba wayo Rayon Sports amanota 10 kuko yo ifite 45.

APR FC ikomeje kugaragaza ko ari umukandida wizewe ku gikombe cya Shampiyona, kuri uyu wa Kabiri yatsinze umukino w’ikirarane yahuyemo na Etoile de L’Est ku ntsinzi y’ igitego 1-0.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Ibirambuye ku busabe bw’u Rwanda ko imbaraga za Gisirikare za SADC muri Congo ziterwa umugongo

Next Post

Goma: Menya icyakongeje umujinya mu bahunze intambara wanatumye batwika inyeshyamba imwe

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Goma: Menya icyakongeje umujinya mu bahunze intambara wanatumye batwika inyeshyamba imwe

Goma: Menya icyakongeje umujinya mu bahunze intambara wanatumye batwika inyeshyamba imwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.