Thursday, July 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibirambuye ku busabe bw’u Rwanda ko imbaraga za Gisirikare za SADC muri Congo ziterwa umugongo

radiotv10by radiotv10
06/03/2024
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ibirambuye ku busabe bw’u Rwanda ko imbaraga za Gisirikare za SADC muri Congo ziterwa umugongo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu yandikiye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iwusaba kudashyigikira ubutumwa bw’Ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Congo, zishingiye ku mpungenge z’umutekano warwo.

Hirya y’ejo hashize, ku ya 04 Werurwe 2024, Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’Umutekano, kateraniye mu nama yiga ku gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za SADC zagiyemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inama yari igamije gushyigikira ingabo za SAMIDRC mu buryo bw’ubushobozi burimo n’ibikoresho nk’intwaro, ndetse no mu bundi buryo.

Mbere y’umunsi umwe ngo iyi nama iterane, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; yandikiye uyu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kudashyigikira ubutumwa bw’izi ngabo, kubera impamvu zinyuranye.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko hari n’abashobora kwibaza impamvu u Rwanda rutanga ibitekerezo ku muryango wa SADC rutanabamo, akavuga ko abavuga ibyo baba birengagije ko “bimwe mu Bihugu biwurimo, bifite n’indi Miryango duhuriyemo, bifite n’indi miryango yagize uruhare muri kiriya kibazo.”

Yavuze ko iyi nama nubwo u Rwanda rutayitumiwemo kuko ari n’iy’uyu Muryango wa SADC, ariko ikigiye kwigirwamo ari ugushyigikira ubutumwa bwo mu Gihugu cya Congo ahari kimwe mu bibazo bihangayikishije umutekano warwo.

Ati “Ibibera mu burasirazuba bwa Congo bigira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda kandi u Rwanda ruhora rubivuga. Niba rukurikije ibiri kuhakorerwa uyu munsi bishobora kungera ibibazo aho kubikemura, rugomba kubivuga, kugira ngo ejo hatazagira uvuga ngo ntabwo rwari rwabivuze.”

Nanone kandi igikwiye kwibazwa, ni ukuba ubu butumwa bwa SADC bujemo iby’imirwano, buje mu gihe hari ibyemezo byafatiwe i Luanda n’i Nairobi, byari byarahaye umurongo wo gushaka umuti w’ibi bibazo binyuze mu nzira z’amahoro.

Mukuralinda avuga ko mu gihe hagiye gukoreshwa ingufu za gisirikare “bigomba kubanza bigasobanuka neza niba ubutumwa bwa Luanda, niba ubutumwa bwa Nairobi bwari bwatangiye gukora biza no kugera aho imirwano ihagarikwa […] biza no kugera aho umutwe barimo kurwanya wa M23 usubiza hamwe mu ho bari bafashe, ariko Guverinoma ya Congo ikora ibishoboka byose ibangamira uwo mutwe wa gisirikare wari wagiyeho wa Afurika y’Iburasirazuba kugeza igihe iwirukaniye, noneho isaba ko haza umutwe wa SADC uje kurwana.

Icyo ni ikibazo kigomba kubanza gusobanuka. Ese inzira zari zihari zo gushaka igisubizo binyuze mu nzira z’amahoro, ivuyeho? Mwiyemeje kurwana?”

Alain Mukuralinda avuga ko ibi ari byo byatumye u Rwanda rusaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kudashyigikira ubutumwa bwa SADC muri Congo, kuko buhabanye n’izi nzira zari zaremejwe mbere.

Agaruka ku ngingo nyamukuru z’inenge u Rwanda rwagaragaje mu butumwa bwa SADC, Mukuralinda yavuze ko izi ngabo zije guha imbaraga FARDC yamaze kwihuza n’umutwe uhungabanya umutekano w’u Rwanda unagizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ikibazo cya mbere u Rwanda rugaragaza ni iki: Ni gute SADC iza gufatanya n’umutwe wa FDLR wakomotse ku mutwe wa ALIR wigeze gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku Isi, ushyizweho n’Abanyamerica?”

Ikindi kandi ni ukuba uyu mutwe wa FDLR ubwawo ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, no gukuraho ubutegetsi bwarwo, ku buryo udakwiye gushyigikirwa n’Umuryango nk’uyu wa SADC.

Avuga ko ikindi ari ukuba FARDC iri gufatanya n’abacancuro ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo. Ati “Umuryango wa SADC si Umuryango woroshye, ni umuryango twemera twubaha umaze igihe, Ni gute wajya gufasha Ingabo z’Igihugu zifatanyije n’abo bandi bose bafite inenge.”

Mukuralinda avuga ko ibi byose ari byo byatumye u Rwanda rwiyemeza gutanga amakuru ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe igiye kwakira iyi nama ya SADC, kugira ngo utagwa mu mutego wo gushyigikira ubu butumwa burimo icyasha.

Ingabo za SADC zimaze iminsi zitangiye gukorana na FARDC ikorana na FLDR

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Imibare mishya ku mubyibuho ukabije irawugaragaza nk’icyorezo gisaba buri wese kwitekerezaho

Next Post

Hamenyekanye abazasifura umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi mu Rwanda

Related Posts

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe

by radiotv10
17/07/2025
0

Perezida wa Kenya, William Ruto yakiriye General (Rtd) James Kabarebe nk’Intumwa Idasanzwe ya Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro byagarutse no...

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

by radiotv10
17/07/2025
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda bakabangamira ibinyabiziga mu bihe byo kwambukiranya umuhanda,...

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

by radiotv10
17/07/2025
0

The Chief Executive Officer of the Rwanda Development Board (RDB), Jean-Guy K. Africa today hosted a high-level courtesy visit from...

Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

by radiotv10
17/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwashyizwe u Rwanda na DRC ku rwego rumwe mu biganiro bihuza...

Perezida Kagame yasimbuje Gatabazi ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi

Gatabazi wari umaze imyaka itatu nta nshingano yageneye ubutumwa Perezida Kagame

by radiotv10
17/07/2025
0

Gatabazi Jean Marie Vianney wari ugiye kuzuza imyaka itatu akuwe mu nshingano za Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba yongeye guhabwa umwanya,...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe
MU RWANDA

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe

by radiotv10
17/07/2025
0

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

17/07/2025
Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

17/07/2025
Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

17/07/2025
Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

17/07/2025
Perezida Kagame yasimbuje Gatabazi ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi

Gatabazi wari umaze imyaka itatu nta nshingano yageneye ubutumwa Perezida Kagame

17/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye abazasifura umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi mu Rwanda

Hamenyekanye abazasifura umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.