Ibirambuye ku busabe bw’u Rwanda ko imbaraga za Gisirikare za SADC muri Congo ziterwa umugongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu yandikiye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iwusaba kudashyigikira ubutumwa bw’Ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Congo, zishingiye ku mpungenge z’umutekano warwo.

Hirya y’ejo hashize, ku ya 04 Werurwe 2024, Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’Umutekano, kateraniye mu nama yiga ku gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za SADC zagiyemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Ni inama yari igamije gushyigikira ingabo za SAMIDRC mu buryo bw’ubushobozi burimo n’ibikoresho nk’intwaro, ndetse no mu bundi buryo.

Mbere y’umunsi umwe ngo iyi nama iterane, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; yandikiye uyu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kudashyigikira ubutumwa bw’izi ngabo, kubera impamvu zinyuranye.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko hari n’abashobora kwibaza impamvu u Rwanda rutanga ibitekerezo ku muryango wa SADC rutanabamo, akavuga ko abavuga ibyo baba birengagije ko “bimwe mu Bihugu biwurimo, bifite n’indi Miryango duhuriyemo, bifite n’indi miryango yagize uruhare muri kiriya kibazo.”

Yavuze ko iyi nama nubwo u Rwanda rutayitumiwemo kuko ari n’iy’uyu Muryango wa SADC, ariko ikigiye kwigirwamo ari ugushyigikira ubutumwa bwo mu Gihugu cya Congo ahari kimwe mu bibazo bihangayikishije umutekano warwo.

Ati “Ibibera mu burasirazuba bwa Congo bigira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda kandi u Rwanda ruhora rubivuga. Niba rukurikije ibiri kuhakorerwa uyu munsi bishobora kungera ibibazo aho kubikemura, rugomba kubivuga, kugira ngo ejo hatazagira uvuga ngo ntabwo rwari rwabivuze.”

Nanone kandi igikwiye kwibazwa, ni ukuba ubu butumwa bwa SADC bujemo iby’imirwano, buje mu gihe hari ibyemezo byafatiwe i Luanda n’i Nairobi, byari byarahaye umurongo wo gushaka umuti w’ibi bibazo binyuze mu nzira z’amahoro.

Mukuralinda avuga ko mu gihe hagiye gukoreshwa ingufu za gisirikare “bigomba kubanza bigasobanuka neza niba ubutumwa bwa Luanda, niba ubutumwa bwa Nairobi bwari bwatangiye gukora biza no kugera aho imirwano ihagarikwa […] biza no kugera aho umutwe barimo kurwanya wa M23 usubiza hamwe mu ho bari bafashe, ariko Guverinoma ya Congo ikora ibishoboka byose ibangamira uwo mutwe wa gisirikare wari wagiyeho wa Afurika y’Iburasirazuba kugeza igihe iwirukaniye, noneho isaba ko haza umutwe wa SADC uje kurwana.

Icyo ni ikibazo kigomba kubanza gusobanuka. Ese inzira zari zihari zo gushaka igisubizo binyuze mu nzira z’amahoro, ivuyeho? Mwiyemeje kurwana?”

Alain Mukuralinda avuga ko ibi ari byo byatumye u Rwanda rusaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kudashyigikira ubutumwa bwa SADC muri Congo, kuko buhabanye n’izi nzira zari zaremejwe mbere.

Agaruka ku ngingo nyamukuru z’inenge u Rwanda rwagaragaje mu butumwa bwa SADC, Mukuralinda yavuze ko izi ngabo zije guha imbaraga FARDC yamaze kwihuza n’umutwe uhungabanya umutekano w’u Rwanda unagizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ikibazo cya mbere u Rwanda rugaragaza ni iki: Ni gute SADC iza gufatanya n’umutwe wa FDLR wakomotse ku mutwe wa ALIR wigeze gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku Isi, ushyizweho n’Abanyamerica?”

Ikindi kandi ni ukuba uyu mutwe wa FDLR ubwawo ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, no gukuraho ubutegetsi bwarwo, ku buryo udakwiye gushyigikirwa n’Umuryango nk’uyu wa SADC.

Avuga ko ikindi ari ukuba FARDC iri gufatanya n’abacancuro ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo. Ati “Umuryango wa SADC si Umuryango woroshye, ni umuryango twemera twubaha umaze igihe, Ni gute wajya gufasha Ingabo z’Igihugu zifatanyije n’abo bandi bose bafite inenge.”

Mukuralinda avuga ko ibi byose ari byo byatumye u Rwanda rwiyemeza gutanga amakuru ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe igiye kwakira iyi nama ya SADC, kugira ngo utagwa mu mutego wo gushyigikira ubu butumwa burimo icyasha.

Ingabo za SADC zimaze iminsi zitangiye gukorana na FARDC ikorana na FLDR

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru