Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye aho Rusesabagina yahise yerecyeza akiva muri Gereza

radiotv10by radiotv10
25/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye aho Rusesabagina yahise yerecyeza akiva muri Gereza
Share on FacebookShare on Twitter

Paul Rusesabagina wamaze gusohoka muri Gereza nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, yahise ajya ahatuye uhagarariye Igihugu cya Qatar mu Rwanda, ajyayo aherekejwe n’abayobozi bakuru muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda.

Izi mbabazi Perezida Paul Kagame yahaye Paul Rusesabagina na bagenzi be 19 barimo Nsabimana Callixte Sankara, zamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.

Ni imbabazi kandi zikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Amakuru yizewe, avuga ko Paul Rusesabagina mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa yine yahise arekurwa, akava muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

Ubwo yarekurwaga, yahise aherekezwa n’abayobozi bo muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, ahita ajya mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda ruri mu Mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko Rusesabagina azahita yerecyeza i Doha muri Qatari, aho azasanganirwa n’umuryango we uzahita umwerecyeza iwe muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Igihugu cya Qatar cyagize uruhare rukomeye mu biganiro byatumye uyu mugabo wahamijwe ibyaha by’iterabwoba ahabwa imbabazi.

Perezida Paul Kagame wahaye imbabazi Paul Rusesabagina, muri iki cyumweru yanagiriye uruzinduko muri Qatar, aho yanahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bakagirana ibiganiro.

Leta Zunze Ubumwe za America zakunze gusaba ko Paul Rusesabagina arekurwa, zagaragaje ko zishimiye izi mbabazi yahawe na Perezida w’u Rwanda.

Umwe mu Bashingamategeko ba Leta Zunze Ubumwe za America, Jim Risch unayoboye Komisiyo ishinzwe ibyerecyeye ububanyi n’amahanga, yashyize hanze itangazo, avuga ko yishimiye iyi nkuru nziza y’ifungurwa rya Rusesabagina.

Senateri Jim Risch kandi yavuze ko Guverinoma zombi; iy’u Rwanda n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zagiranye ibiganiro byanavuyemo izi mbabazi zahawe Paul Rusesabagina.

Paul Rusesabagina arekuwe we na Sankara, barandikiye Perezida Paul Kagame bamusaba imbabazi, aho amabaruwa yabo, yanagaragaye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Gatanu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 7 =

Previous Post

Habaye impinduka mu buyobozi bukuru zasize Minisitiri w’Urubyiruko asimbujwe

Next Post

Ruhango: Umugabo arakekwa gukorera amahano umugore we agahita yishyikiriza RIB

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ruhango: Umugabo arakekwa gukorera amahano umugore we agahita yishyikiriza RIB

Ruhango: Umugabo arakekwa gukorera amahano umugore we agahita yishyikiriza RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.