Ruhango: Umugabo arakekwa gukorera amahano umugore we agahita yishyikiriza RIB

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, arakekwaho kwica umugore we wari utwite inda y’amezi atanu (5) agahita yishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rubimuryoze.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku ya 23 Werurwe 2023, mu Mudugudu wa Ngurukizi mu Kagari ka Nyamagana muri uyu Murenge wa Ruhango, aho uyu mugabo ukekwaho kubukora yabanaga n’umugore we bahacumbitse.

Izindi Nkuru

Uwisoni Yvonne uyobora Umudugudu wa Ngurukizi, yabwiye RADIOTV10 ko na we iyi nkuru yayimenye mu ijoro ryabereyemo ubu bwicanyi, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahamagaraga uyu muyobozi rukabimumenyesha.

Yagize ati “Kuri RIB bampamagaye bambaza niba nzi umuntu bita Habyara nyiri iki gipangu [gikodeshamo uyu mugabo], mbabwira ko muzi, barambwira bati ‘ihute urebe umugabo yishe umugore, urebe niba amakuru ari ukuri’.”

Uyu muyobozi avuga ko yihutiye kuhagera azana na nyiri iki gipangu, bahagera bahasanga ku nzu ibamo uyu mugabo n’umugore we akekwaho kwivugana, hakinze.

Avuga ko umusore na we ukodesha muri iki gipangu yababwiye ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we yamusigiye imfunguzo amubwira ngo “umugore we naza aze kuzimuha.”

Uyu muyobozi avuga ko yahise asaba uyu muhungu gukingura iyi nzu, ati “yahise akingura twinjira mu nzu tubona icyumba kiriho urugi turarusunika dusanga aroroshe.”

Yahise amenyesha RIB yari yamuhamagaye ko koko uyu mugabo yishe umugore we.

Bamwe mu baturage babonye umurambo wa nyakwigendera, babwiye RADIOTV10 ko nta gikomere bamubonanye, bagakeka ko yamwivuganye amunize.

Icyakora nanone hari abakeka ko uyu mugabo ashobora kuba yarishe umugore we hakiri kare agakomeza kubihisha kuko yari yiriwe atuma abana babo bavuga ko kuva mu gitondo batigeze baca iryera mama wabo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwo muri aka gace ndetse n’abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko nyakwigendera n’umugabo we bari basanzwe babana mu makimbirane.

Umwe mu baturanyi avuga ko uyu muryango wari umaze amezi atatu uje muri uyu Mudugudu bavuye mu wundi bihana imbibi, ariko ko habanje kuza umugore wanahaje ahunda umugabo we, ariko akaza kuhamusanga.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kayumba Leodomir says:

    Iyinkuru iteye agahinda, arikose burimunsi ko bene iyi nkuru isoza havugwa ngo byari bisanzwe bizwi ko babanye nabi kuki birindirako umwe yica undi? batitandukanyije ubuyobozi bwo ntacyo bwakora bitarindiriye urupfu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru