Hamenyekanye aho Tshisekedi yari ari ubwo Abaperezida baganiraga ku bibazo by’Igihugu cye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba baherutse guhurira mu biganiro byiga ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitagaragayemo Felix Tshisekedi uyobora iki Gihugu. Hamenyekanye aho yari ari ubwo iyi nama yabaga.

Ni inama yabaye ku wa Gatatu w’iki w’iki cyumweru tariki 14 Ukuboza 2022 yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, William Ruto wa Kenya, Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ndetse n’uyoboye ICGLR, João Lourenço akaba na Perezida wa Angola wanashyizweho nk’umuhuza mu bibazo bya Congo Kinshasa.

Izindi Nkuru

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ntiyagaragaye muri ibi biganiro byigaga ku bibazo by’umutekano byugarije Igihugu cye, kimwe na Salva Kiir wa Sudan y’Epfo utari kumwe na bagenzi be bo muri EAC.

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022, hongeye kuba indi nama yahuje Perezida Evariste Ndayishimiye, João Lourenço na Felix Tshisekedi yo kumenyesha uyu mukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imyanzuro yafatiwe muri iriya yabaye ku wa Gatatu ntayigaragaremo.

Nkuko tubikesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Felix Tshisekedi ntiyitabiriye iriya nama yo ku wa Gatatu yari igamije kurebera hamwe umuti w’ibibazo byugarije Igihugu ayoboye kuko “ubwo yabaga yari yatumiwe muri Maison Blanche (Ingoro ya Perezida wa USA) na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America.”

Muri iyi nama yahuje Abakuru b’Ibihugu batatu yabaye kuri uyu wa Kane, hagarutswe ku myanzuro yafatiwe mu nama yabereye i Luanda tariki 23 Ugushyingo 2022, yemeje ko M23 ihagarika imirwano, ikava mu bice yafashe ndetse ikanamburwa intwaro.

Tshisekedi yari yagiye kubonana na Biden

Kuri uyu wa Kane habaye inama yo kumumenyesha ibyavuye muri iriya nama atitabiriye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru