Rubavu: Abaturage bakoze ikintu gitangaje bumvise ko hari abajura babiri barashwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage batuye ahitwa Mahoko mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, babyiniye ku rukoma bumvise ko hari ibisambo bibiri byarashwe, umwe akahasiga ubuzima, bakavuga ko abajura babazengereje, ku buryo iraswa ryabo kuri bo ari inkuru nziza.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye kureba ahari hahururiye abaturage bo mu Mirenge wa Kanama, Nyakiriba na Nyundo, yasanganijwe ibyishimo n’abaturage, bavugaga ko bishimiye iraswa ry’abakekwaho ubujura bari barashwe mu ijoro rishyira ku wa Kane, barasiwe hafi y’ahazi nka KIAKA imbere y’ikiraro cya Sebeya.

Izindi Nkuru

Aba baturage bavuga ko beretswe ibyari byibwe n’aba bakekwaho ubujura birimo televiziyo na radio, bavuze ko bashimiye inzego z’umutekano.

Umwe ati “Twishimye, tutabagira [abashinzwe umutekano] twashira twapfa. Bakomeze babirase babikureho tugire amahoro, babe bacye beza.”

Aba baturage bavuga ko abajura ba ruharwa muri aka gace bakamejeje kandi ko bari kubyigisha ababyiruka bityo ko ari na yo mpamvu bishimiye iraswa ry’aba bafatwaga nka ba ruharwa mu bujura.

Bavuga ko aba bajura na bo iyo bagize uwo bahura bamwivugana kuko baba bafite imihoro n’izi ntwaro gakondo.

Undi ati “Iyo ubahagaritse, bo basigaga bagutemaguye, kuko abajura biba aha, baba bitwaje imipanga. Ufatiwe mu cyuho agapfa byo nta n’ibanga ririmo, byaba ari na byiza.”

Aba baturage bavuga ko barambiwe ubujura bari gukorerwa aha kuri Mahoko, bagasaba ko hakazwa ibikorwa by’umutekano nk’ibi byaba na ngombwa ababifatiwemo bakaraswa kuko nabo iyo baciye icyuho umuturage bamwivugana.

Nubwo urwego rwa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba rutaragira icyo rutangaza kuri aya makuru, gusa abaturage bavuga ko harashwe ibisambo bibiri bifite imihoro byari bivuye kwiba ibikoresho byo mu rugo birimo radio na televiziyo.

INKURU MU MASHUSHO

RADITOTV10

Comments 1

  1. Andre Harindintwari says:

    Mbona icyemezo cyo guha abaturage ituze ari akazi kuzuye k’inzego z’umutekakano rwose!!ubundi icyaba gitangaje ni utarasa abajura naho kubarasa biri mumujyo wo gushakira abaturage amahoro yabo n’ibyabo. Congratulations to ours @Rwanda National Police kukazi k’ingenzi badukorera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru