• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye akayabo k’amafaranga azahembwa abakinnyi ba Arsenal muri uyu mwaka n’uzarusha abandi

radiotv10by radiotv10
06/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hamenyekanye akayabo k’amafaranga azahembwa abakinnyi ba Arsenal muri uyu mwaka n’uzarusha abandi
Share on FacebookShare on Twitter

Imishahara y’abakinnyi b’ikipe ya Arsenal, mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, yagiye hanze, aho Raheem Sterling uherutse kuyizamo ku ntizanyo avuye muri Chelsea, ari we uri ku mwanya wa mbere mu bahembwa menshi.

Ikipe ya Arsenal imaze igihe igaragaza inyota yo kwegukana Shampiyona y’u Bwongereza, no muri uyu mwaka ifite iyi ntego, nyuma yo kurushwa na Manchester City amanota 2 gusa mu mwaka w’imikino ushize. Ibi byatumye Mikel Arteta, Umunya Espagne utoza Arsenal, agerageza kongera amaraso mashya muri iyi kipe, mu isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi.

David Raya, wari intizanyo ya Brentford, ahita agurwa n’iyi kipe ya Arsenal, naho Riccardo Calafiori na Mikel Merino, bose hamwe, bayizamo kuri miliyoni 70 z’Ama-Pounds.

Arsenal kandi, nyuma yo gutakaza umunyezamu Aaron Ramsdale, waguzwe na Southampton, yo yazanye Norberto Murara Neto nk’umusimbura wa David Raya.

Gusa ku munsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, Arsenal yazanye Umwongereza Raheem Sterling, nk’intizanyo ya Chelsea.

Uyu Raheem Sterling, w’imyaka 29, intizanyo ye yavugishije benshi muri Shampiyona y’u Bwongereza, dore ko byari nyuma y’uko akuwe mu myitozo y’ikipe ya mbere ya Chelsea, y’Umutoza Enzo Maresca.

Raheem Sterling, kuza kwe muri Arsenal, bisobanuye ko ari we uzajya ahembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bayo, gusa izajya imwishyura atarenga 50% by’ayo yahembwaga muri Chelsea, ubwo ni 162 500 Pounds, naho Chelsea yo imwishyure asigaye.

Raheem Sterling akaba yaraciye ku Mudage Kai Havertz mu bahembwa menshi muri Arsenal, dore ko we ahembwa 280 000 Pounds ku Cyumweru.

Mu Cyumweru kimwe, Gabriel Jesus we ahembwa 265 000 Pounds, Declan Rice na Captain Martin ∅degaard, buri umwe, ahembwa 240 000 Pounds, mu gihe Thomas Partey we afata 200 000 Pounds.

Indi mishahara y’abakinnyi ba Arsenal, ku Cyumweru, nka Bukayo Saka, afata 195 000 Pounds, William Saliba agahembwa 190 000 Pounds, Gabriel Martinelli we ni 180 000 ounds, na Ben White uhabwa 150 000 Pounds.

Naho mu bakinnyi bashya muri iyi kipe, Myugariro Riccardo Calafiori we, ku Cyumweru ahembwa 120 000 Pounds mu gihe Umunya-Espagne Mikel Merino afata asaga 90 000 Pounds, akaba anganya na Leandro Trossard ndetse na Jurrien Timber.

Umunyezamu wa mbere wa Arsenal, David Raya, ni umwe mu bahembwa amafaranga macye, dore ko afata 85 000 Pounds ku cyumweru, aho arusha Jakub Kiwior ufata 58 000 Pounds n’umunyezamu mushya Norberto Murara Neto ufata 50 000 Pounds.

Raheem Sterling uheruka kwinjiramo ni we uzajya afata umushahara munini
Kai Havertz na we ari mu bafata agatubutse
Kimwe na Thomas Partey na Kapiten wabo Martin
Na Jesus
Imishahara yose

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Nyagatare: Umugore wafatanywe ibitemewe yahise akora ikindi gikorwa kigize icyaha

Next Post

Congo yagobotswe n’u Burayi na America mu guhangana n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Congo yagobotswe n’u Burayi na America mu guhangana n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende

Congo yagobotswe n’u Burayi na America mu guhangana n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.