• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye amakuru mashya ku wakubise inyundo umugaho w’umuyobozi ukomeye muri USA

radiotv10by radiotv10
04/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye amakuru mashya ku wakubise inyundo umugaho w’umuyobozi ukomeye muri USA
Share on FacebookShare on Twitter

Ukekwaho kugaba igitero kwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, Nancy Pelosi, agaukubita inyundo umugabo we Paul Pelosi ariko Imana igakinga akaboko, byamenyekanye ko yabaga muri USA mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu cyumweru gishize, Paul Pelosi, umugabo wa Nancy Pelosi, yararusimbutse nyuma yo kugabwaho igitero mu rugo, ubwo umugabo w’imyaka 42 yajyagayo akamukubita inyundo akamukomeretsa.

Ishami rishinzwe umutekano wo mu rugo muri Leta Zunze Ubumwe za America, ryashyize hanze amakuru mashya kuri uyu mugabo ukekwaho kugaba iki gitero.

Iri shami rizwi nka DHS (Department of Homeland Security), rivuga ko uyu mugabo witwa David DePape asanzwe ari Umunya-Canada winjiye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu buryo butemewe n’amategeko.

DHS itangaza ko uyu mugabo yinjiye muri USA anyuze ku mupaka wa uhuza California na Mexico tariki 08 Werurwe 2008.

Uyu David DePape yahise afatwa na Polisi y’i California mu cyumweru gishize, ubwo Abapolisi basangaga ari kugundagurana na Paul Pelosi nyuma yuko yari amaze kumukubita inyundo inshuro ebyiri.

Ibitangazamakuru byo muri America, bivuga ko uyu mugabo yinjiye kwa Pelosi abaririza aho Nancy Pelosi aherereye.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden wagize icyo atangaza kuri iki gitero, yavuze ko gifitanye isano n’impamvu za Politiki.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 14 =

Previous Post

Abanyekongo baba mu Rwanda barashimira Abanyarwanda, bakagira icyo basaba Ibihugu byombi

Next Post

Ian Kagame warangije amasomo ya gisirikare mu Bwongereza arambikwa ipeti rya RDF

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ian Kagame warangije amasomo ya gisirikare mu Bwongereza arambikwa ipeti rya RDF

Ian Kagame warangije amasomo ya gisirikare mu Bwongereza arambikwa ipeti rya RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.