Nyuma y’uko mu kiyaga cya Mugesera habonetse igice cy’umurambo w’umugore wo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, bikekwa ko yishwe n’umugabo we, akamucamo ibice bibiri, amakuru aravuga ko ikindi gice cyabonetse aho cyari cyarashyizwe mu mufuka.
Hashize ibyumweru bibiri Ikitegetse Angellinge wo Mudugudu wa Nyamabuye, yitabye Imana, bigakekwa ko yishwe n’umugabo we.
Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu byiciro bibiri, kuko yari yakaswemo ibice, aho kimwe cyabanje kuboneka mu kiyaga cya Mugesera.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, habonetse ikindi gice cy’umubiri wa nyakwigendera, na cyo gishyingurwa ukwacyo.
Bihirabake Etienne musaza wa nyakwigendera, yabwiye RADIOTV10 ko ikindi gice cyaje kuboneka aho bari bagishyize mu mufuka.
Yagize ati “Twasanze bari bagishyize mu mufuka ari wo kirimo impande y’igifunzo ahantu mu marebe.”
Avuga ko iki gice cyabonetse ubwo abana barimo bahira ubwatsi bw’amatungo, bakaza kugwa ku mufuka cyari cyarashyizwemo, bagahita babimenyesha abaturage.
Bihirabake avuga ko n’umuryango wa nyakwigendera bifuza ko inzego z’ubutabera zikora akazi kazo, ku buryo abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi, babiryozwa.
Ati “Nka mushiki wanjye icyo nifuza, ni uko bariya bantu babigizemo uruhare uhereye ku mugabo we bazanwa bakaburanushirizwa mu ruhame mu Murenge wa Mugesera.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye RADIOTV10 ko uwahise akekwa kwica nyakwigendera, ari umugabo we bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane.
Dr Murangira waboneyeho guha ubutumwa abafitanye ibibazo, bumva ko babikemuza ibindi, yagize ati “Ntabwo kwihorera cyangwa gushaka kwica ari wo muti. Wamwica, icyo wamukorera icyo ari cyo cyose nawe uba uzafatwa ugahanwa.”
Yakomeje agira ati “Abantu birinde amakimbirane, ababona ko amakimbirane yababanye menshi badashobora kuyikemurira begere inzego zibafashe.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10