Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye amakuru mashya ku wishwe urw’agashinyaguro agakatwamo ibice hakaboneka kimwe

radiotv10by radiotv10
22/08/2023
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye amakuru mashya ku wishwe urw’agashinyaguro agakatwamo ibice hakaboneka kimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko mu kiyaga cya Mugesera habonetse igice cy’umurambo w’umugore wo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, bikekwa ko yishwe n’umugabo we, akamucamo ibice bibiri, amakuru aravuga ko ikindi gice cyabonetse aho cyari cyarashyizwe mu mufuka.

Hashize ibyumweru bibiri Ikitegetse Angellinge wo Mudugudu wa Nyamabuye, yitabye Imana, bigakekwa ko yishwe n’umugabo we.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu byiciro bibiri, kuko yari yakaswemo ibice, aho kimwe cyabanje kuboneka mu kiyaga cya Mugesera.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, habonetse ikindi gice cy’umubiri wa nyakwigendera, na cyo gishyingurwa ukwacyo.

Bihirabake Etienne musaza wa nyakwigendera, yabwiye RADIOTV10 ko ikindi gice cyaje kuboneka aho bari bagishyize mu mufuka.

Yagize ati “Twasanze bari bagishyize mu mufuka ari wo kirimo impande y’igifunzo ahantu mu marebe.”

Avuga ko iki gice cyabonetse ubwo abana barimo bahira ubwatsi bw’amatungo, bakaza kugwa ku mufuka cyari cyarashyizwemo, bagahita babimenyesha abaturage.

Bihirabake avuga ko n’umuryango wa nyakwigendera bifuza ko inzego z’ubutabera zikora akazi kazo, ku buryo abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi, babiryozwa.

Ati “Nka mushiki wanjye icyo nifuza, ni uko bariya bantu babigizemo uruhare uhereye ku mugabo we bazanwa bakaburanushirizwa mu ruhame mu Murenge wa Mugesera.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye RADIOTV10 ko uwahise akekwa kwica nyakwigendera, ari umugabo we bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane.

Dr Murangira waboneyeho guha ubutumwa abafitanye ibibazo, bumva ko babikemuza ibindi, yagize ati “Ntabwo kwihorera cyangwa gushaka kwica ari wo muti. Wamwica, icyo wamukorera icyo ari cyo cyose nawe uba uzafatwa ugahanwa.”

Yakomeje agira ati “Abantu birinde amakimbirane, ababona ko amakimbirane yababanye menshi badashobora kuyikemurira begere inzego zibafashe.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + two =

Previous Post

Rutahizamu w’Amavubi ukina i Burayi akomeje gukorera ibitangaza ikipe ye

Next Post

Urujijo ku nkongi y’umuriro yibasiye imwe muri Pariki z’Igihugu

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Urujijo ku nkongi y’umuriro yibasiye imwe muri Pariki z’Igihugu

Urujijo ku nkongi y’umuriro yibasiye imwe muri Pariki z’Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.