Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye amakuru mashya kuri Prince Kid wakatiwe imyaka itanu ntaboneke ngo ahite afungwa

radiotv10by radiotv10
09/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Prince Kid wavuze ikihishe inyuma yo kujyanwa mu bucamanza yagarutse mu Rukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid wahoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda akaza guhamywa ibyaha birimo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ariko ntahite afungwa kuko ubwo hafatwaga icyemezo yari yaravuye mu Gihugu, amakuru aremeza ko yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Amakuru dukesha Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri USA, avuga ko Prince Kid yafashwe mu ntangiro z’iki cyumweru tariki 03 Werurwe 2025, afatiwe muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Fort Worth.

Uru rwego ruzwi nka ICE, rwatangaje ko uyu Munyarwanda Ishimwe Dieudonné, yari amaze igihe atuye muri uyu Mujyi yafatiwemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma yuko afatiwe muri iyi Leta ya Texas, ubu Prince Kid afungiye ahafungirwa abantu by’igihe gito, kugira ngo inzego zibanze zifate icyemezo ku kuba yakoherezwa mu Gihugu akomokamo.

Ifatwa rye kandi ryaje nyuma yuko bisabwe n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda, aho Guverinoma ya USA yatangaje ko tariki 29 Ukwakira umwaka ushize wa 2024 Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwatanze impapuro zo kumufata, ari na zo zagendewe kugira ngo afatwe.

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wari usanzwe ayobora Kompanyi izwi nka Rwanda Inspiration Backup yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu mu kwezi k’Ukwakira 2023 aho Urukoko Rukuru rwari rwamuhamije icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ndetse n’icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ni ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, byaje no gutuma rihagarikwa kugeza ubu.

Ubwo Urukiko Rukuru rwasomaga icyemezo cyarwo, uregwa ntiyahise afatwa ngo afungwe dore ko yaburanaga adafunze, ndetse biza kuvugwa ko impamvu atahise afungwa ari uko inzego zitahise zimubona kuko atari ari mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 2 =

Previous Post

The Ben yatangaje amakuru yifuzwaga kumenywa n’abakunzi be ku mwana bagiye kwibaruka we na Pamella

Next Post

Rwamagana: Abahinzi bavuga ko hari ibyo bakorewe bakabyishimira ariko hari ikibagiranye

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Abahinzi bavuga ko hari ibyo bakorewe bakabyishimira ariko hari ikibagiranye

Rwamagana: Abahinzi bavuga ko hari ibyo bakorewe bakabyishimira ariko hari ikibagiranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.