• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye amatariki yo kuzaherekezaho Pasiteri Mpyisi n’indi mihango yo kumusezeraho

radiotv10by radiotv10
30/01/2024
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye amatariki yo kuzaherekezaho Pasiteri Mpyisi n’indi mihango yo kumusezeraho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’umukozi w’Imana Pasiteri Ezra Mpyisi witabye Imana, washyize hanze gahunda y’ibikorwa byo kumusezeraho no kumuherekeza bwa nyuma.

Nyakwigendera watabarutse mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 ku myaka 102, azashyingurwa ku Cyumweru, tariki 04 Gashyantare.

Nk’uko tubikesha gahunda y’umuryango wa nyakwigendera, umuhango wo gushyingura Pasiteri Mpyisi, uzabanzirizwa n’ibikorwa byo kumuzirikana, aho kuva kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama, hatangiye ikiriyo kiri kubera i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nko kuri Panorama Hope Gardens.

Ni igikorwa kizamara icyumweru kuko kizasozwa ku wa Gatandatu tariki 03 Gashyantare 2024, ahazaba umuhango wo kwizihiza ubuzima bwa nyakwigendera uzabera mu ishuri rikuru ry’Abadivantisiti rya UNILAK.

Bucyeye bwaho, ku Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024, hazaba imihango nyirizina yo guherecyeza nyakwigendera Pasiteri Mpyisi, izabimburirwa n’isengesho ryo kumusabira rizabera muri Kaminuza ya AUCA i Masoro, rikurikirwe no kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Pasiteri Mpyisi wabaye umuvugabutumwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ni umwe mu bakozi b’Imana bamenyekanye cyane mu Rwanda kubera inyigisho ze zasabaga abantu guhinduka bakamenya ko Imana ari yo isumba byose.

Yamenyekanye mu biganiro byumvikanamo amateka yo mu gihe cy’Ubwami, dore ko yabaye i Bwami ndetse akaba yaranabanye n’Umwami wabayeho bwa nyuma mu Rwanda ari we Kigeli V Ndahindurwa umaze imyaka umunani atanze kuko yatanze muri 2016, ndetse itanga rye rikaba ryashenguye cyane Pasiteri Mpyisi.

Gelard Mpyisi, umuhungu wa Pasiteri Mpyisi, mu kiganiro aherutse kugirana na RADIOTV10, yavuze ko umubyeyi wabo yatabarutse yaramaze kwitegura kandi na bo yarabateguje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + eighteen =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Next Post

Amakuru mashya ku muhanda wari wafunzwe by’agateganyo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Amakuru mashya ku muhanda wari wafunzwe by’agateganyo

Amakuru mashya ku muhanda wari wafunzwe by’agateganyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.