Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi iheruka kubona intsinzi mu mukino iheruka gukina, irateganya gukina imikino ya gicuti hagati ya tariki ya 18-26 Werurwe 2024. Hatangajwe Ibihugu bizakina n’u Rwanda.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere wa gicuti uzahuza u Rwanda na Madagascar tariki 18 werurwe 2024 ukaba uzabera Antananarivo muri Madagascar.
Nanone kandi nyuma y’iminsi icumi, tariki ya 28 Werurwe u Rwanda ruzahura na Guinea Conakry mu wundi mukino wa gicuti.
Ni imikino izakinwa mu gihe cy’ikiruhuko cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, cyo guha umwana amakipe y’Ibihugu agakina imikino afite.
Umudage Frank SPITTLER utoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yasabye iyi mikino ibiri ya gicuti kugira ngo ikipe ikomeze izamure urwego.
Ni imikino izaba mu gihe Ikipe y’u Rwanda Amavubi iyoboye itsinda ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi aho ruri imbere ya Afurika y’Epfo na Nigeria, zombi ziherutse kwitabira Igikombe cya Afurika.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10