Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hamenyekanye ibirego bishinjwa wa munyamakuru w’imyidagaduro uri mu maboko ya RIB

radiotv10by radiotv10
20/07/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Hamenyekanye ibirego bishinjwa wa munyamakuru w’imyidagaduro uri mu maboko ya RIB
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Umunyamakuru ukorera imwe muri Televiziyo zo mu Rwanda, inatangaza ko akurikiranyweho ibirimo kwiba ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 7,5 Frw.

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, RADIOTV10 yanditse inkuru ivuga ku Munyamakuru Iradukunda Moses byavugwaga n’undi munyamakuru, ko yatawe muri yombi mu cyumweru gishize.

Inkuru y’ifungwa ry’uyu munyamakuru wahoze akorera Isibo TV, yari yemejwe n’undi munyamakuru ukorera YouTube Channel mu Rwanda witwa Big Man mu kiganiro yagiranye n’umurongo wa YouTube wa JB Rwanda.

Uyu munyamakuru Big Man wavuze ko asanzwe ari inshuti magara ya Iradukunda Moses, yavuze ko yatawe muri yombi kubera ubujura bwa Camera ebyiri z’umunyamakuru Nizeyimana Philbert uzwi nka Phil Peter wahoze akorana n’uyu watawe muri yombi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko uru rwego rwataye muri yombi uyu munyamakuru ukurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu no kunyereza umutungo.

Dr Murangira yavuze ko bimwe mu bikurikiranywe kuri uyu Munyamakuru ari ubujura bw’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 7,5 Frw.

Yavuze ko ibyaha bikekwa kuri uwo munyamakuru byakorewe mu Kagari ka Kagunga mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, mu ntangiro za Gashyantare 2022.

Mu nkuru twatambukije mbere, yavugaga ko Umunyamakuru Iradukunda Moses wari umaze amezi agera muri atanu avuye kuri Isibo TV, yagiye ahamagazwa kugira ngo abazwe kuri ubwo bujura akurikiranyweho.

Umunyamakuru Big Man kandi muri kiriya kiganiro yagiranye na YouTube Channel ya JB Rwanda, yari yavuze ko Camera ziregwa Iradukunda Moses zibwe umunyamakuru ufata amashusho na we wakoraga kuri Isibo TV wari wazijyanye mu kazi ariko akaza kuzamburwa n’abajura bamuteze mu ijoro.

Uyu wiyita Big Man yavuze ko Iradukunda Moses yari asanzwe ari n’umukozi ushinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ibikoresho kuri Isibo TV, akaba ari we wari wemereye uwo ufata amashusho kujyana izo Camera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Ibindi Bihugu bibiri bikomeye ku Isi bishobora gukozanyaho bipfa ibitwaro bya kirimbuzi

Next Post

Umukwikwi wabaye umushyitsi mukuru mu Kwibuka akanabifungirwa yafunguwe asigamo uwamutumye

Related Posts

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana,...

IZIHERUKA

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion
MU RWANDA

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

28/10/2025
Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

28/10/2025
Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Hamenyekanye uko byagenze ngo utekera abanyeshuri yoherezwe nk’umushyitsi mukuru mu Kwibuka

Umukwikwi wabaye umushyitsi mukuru mu Kwibuka akanabifungirwa yafunguwe asigamo uwamutumye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.