- Abakuriye iperereza rya RDF n’irya FARDC na bo baraganiriye
Ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’uwa Angola, byemeje ko u Rwanda na Congo Kinshasa bakomeza ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo bya politiki biri mu mubano wabyo.
Ibi biganiro byabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, tariki 05 Ugushyingo 2022, byabereye i Luanda muri Angola aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu yatumiye bagenzi be b’u Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo rihuriweho n’Ibihugu bitatu, rivuga ko Guverinoma ya Angola yatumiye abakuriye Dipolomasi y’u Rwanda n’iya DRC mu rwego rw’ubuhuza no guhosha umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’Ibihugu byombi.
Téte António, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayoboye ibi biganiro byarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula.
Iri tangazo rihuriweho, rivuga ko aba baminisitiri kandi banabonanye na Perezida wa João Lourenço Angola, unayoboye umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari ari na we wahawe inshingano z’ubuhuza muri iki kibazo.
Ingingo ya kane y’iri tangazo, ivuga kandi ko iyi nama y’Abaminisitiri batatu, yabanjirijwe n’iyahuje abakuriye inzego z’iperereza rya Gisirikare ku mpande z’ibi Bihugu uko ari bitatu, “yemeje ko hakomeza ibiganiro hagati y’abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda, ndetse hakongera kubyutswa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’i Luanda yo ku ya 06 Nyakanga 2022.”
Abaminisitiri na bo kandi bemeje ko hakomeza “inzira y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda nk’uburyo bwatanga umuti w’ibibazo bya politiki biri hagati y’Ibihugu byombi by’ibivandimwe.”
Bavuga kandi ko ingengabihe yo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yo gushaka umuti w’ibibazo, yashyizweho na Komisiyo ihoraho ya DRC n’u Rwanda yemerejwe mu biganiro byo ku ya 20 na 21 Nyakanga 2022.
Abaminisitiri bemeje kandi ko i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hoherezwa itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura ibikorwa bya Gisirikare.
Biyemeje kandi gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe, ndetse n’iyubahirizwa ry’ibyemezo byafatiwe mu nama z’i Luanda n’i Nairobi ndetse no kuba hasabwa ubuhuza mu gihe bibaye ngombwa.
Guverinoma y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko ishyigikiye ibyemezo byafatiwe muri izi nama z’i Nairobi n’i Luanda, ariko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntigaragaze ubushake.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ubwo yari mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye muri Nzeri 2022, yavuze ko inzira z’ibiganiro ari zo zatanga umuti w’ibi bibazo.
Mu gihe Perezida Tshisekedi we mu biganiro aherutse kugirana n’Abanyekongo baba mu Bwongereza, yavuze ko inzira za dipolomasi nizanga ntacyabuza ko habaho n’inzira y’intambara.
Mu cyumweru gishize kandi, ubwo Perezida Paul Kagame yayoboraga umuhango wo gusoza amasomo ku bofisiye bato binjiye muri RDF, yavuze ko inshingano za mbere z’ingabo z’u Rwanda atari ukurwana intambara, ahubwo ko ari ukurinda Abaturarwanda no kubaganisha ku iterambere.
Muri uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022, Perezida Kagame yagize ati “Ntabwo dutangirira kumva ko Ingabo z’Igihugu muri uyu mwuga, ari izo kurwana Intambara. Ibyo biza hanyuma, ubundi icyo zishinzwe ni ukurinda umutekano, ni ukurinda amajyambere. Iyo ibyo bihungabanyijwe n’intambara, ubwo ni bwo ibyo bindi biza.”
RADIOTV10