Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Hamenyekanye ibyavuye mu iperereza ry’ibanze kuri ruswa inugwanugwa muri FERWAFA

radiotv10by radiotv10
23/06/2022
in SIPORO
0
Hamenyekanye ibyavuye mu iperereza ry’ibanze kuri ruswa inugwanugwa muri FERWAFA
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ku bibazo bya ruswa bikekwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryagaragaje impamvu zikomeye kuri bamwe ndetse babiri bakaba batawe muri yombi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko nyuma y’iri perereza ry’ibanze, uru rwego rwataye muri yombi Felix Nzeyimana ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Javan.

Yavuze ko aba bombi bakekwaho ibyaha bitatu; (1) Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, (2) kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, (3) guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

Dr Murangira yagize ati “Ibi byaha bibiri bikurikirana bihanishwa ibihano bimwe akaba ari igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 Frw na Miliyoni 3 Frw.”

Naho icyaha cya mbere cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, giteganywa n’ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’itegeko ryere ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Aba bagabo bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, umwe acumbikiwe kuri station ya Rwezamenyo mu gihe undi afungiye kuri station ya Nyarugenge.

Dr Murangira avuga ko RIB iri gukora dosiye y’ikirego cy’aba bagabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzabaregera inkiko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − three =

Previous Post

DRC yateguje u Rwanda ibindi bihano byisumbuye birimo no kwirukana Ambasaderi

Next Post

Kajugujugu yazanye Museveni yamusize hakurya yinjira mu Rwanda n’iy’ubutaka aramutsa Abanyarwanda…Bisobanuye iki?

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kajugujugu yazanye Museveni yamusize hakurya yinjira mu Rwanda n’iy’ubutaka aramutsa Abanyarwanda…Bisobanuye iki?

Kajugujugu yazanye Museveni yamusize hakurya yinjira mu Rwanda n’iy’ubutaka aramutsa Abanyarwanda…Bisobanuye iki?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.