Hamenyekanye icyakurikiye ifatwa ry’uregwa kwica ababyeyi b’uwabaye Minisitiri mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko hafashwe ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu rupfu rw’ababyeyi ba Uwacu Julienne bishwe mu 1994, hanafashwe mushiki w’uyu mugabo, ukekwaho ibyaha bifitanye isano no kumukingira ikibaba.

Uwabanje gufatwa ni Nsabimana Ildephonse uzwi nka Ntabarimfasha, wari waratorotse nyuma yo gushinjwa mu Nkiko Gacaca ariko akaza kugaruka mu Rwanda muri Mutarama 2023, ari na bwo yahise atabwa muri yombi.

Izindi Nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi uyu mugabo, rwamushyikirije Ubushinjacyaha, na bwo bumuregera Urukiko, ndetse ubu akaba yaratangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubucamanza.

Aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu kwica ababyeyi ba Uwacu Julienne, ari bo Ndabarinze Faustin na Nyirakanyana Martine.

Nyuma y’ifatwa rya Nsabimana Ildephonse, haje no gutabwa muri yombi mushiki we Nzitukuze Pascasie ukekwaho ibyaha bifitanye isano no gukingira ikibaba musaza we, akoresheje uburiganya dore ko yahoze ari umuyobozi mu nzego z’ibanze.

Nzitukuze Pacasie wayoboraga Akagari ka Mucinyiro ko mu Murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu, hagati ya 2003 na 2017, akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura inyandiko, n’icyaha cyo gukoresha igitinyiro mu buriganya.

Ni ibyaha bishingiye ku kuba yarakoresheje ububasha yari afite kugira ngo abone inyandiko y’umwanzuro w’Urukiko Gacaca, igaragaza ko musaza we ari umwere.

Nzitukuze Pacasie watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu cyumweru gishize tariki 22 Nyakanga 2023, yafatiwe mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba.

Ifatwa rye ryaturutse ku nyandiko zatanzwe n’abo mu muryango Nsabimana Ildephonse barimo n’uyu mushiki we Nzitukuze, igaragaza ko uyu mugabo ari umwere.

Iyi nyandiko yakemangwaga ku mwimerere wayo, yajyanywe muri Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga, yagaragaje ko iyi nyandiko atari umwimerere, ari na byo byatumye Nzitukuze afatwa.

Nzitukuze Pacasie ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Gisenyi y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hakorwe iperereza, rizatuma uru rwego rukora dosiye yo gushyikiriza Ubushinjacyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru