Hamenyekanye icyakurikiye igifungo cy’imyaka 5 cyahanishijwe Umuyobozi w’Umusigiti wishe ingurube

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamategeko wunganira umuyobozi w’Umusigiti wa Cyinzovu uherutse gukatirwa gufungwa imyaka itanu kubera kwica ingurube y’umuturage, yavuze ko batishimiye iki cyemezo kuko umukiliya we yishe iri atabigambiriye ndetse ko bamaze kujuririra iki cyemezo.

Tariki 12 Gashyantare 2022, havuzwe inkuru ya Musengamana Sadate wishe ingurube y’umuturage yariho yitambagiza ku musigiti mu Mudugudu wa Akinyenyeri, mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Izindi Nkuru

Uyu muyobozi w’Umusigiti yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica.

Tariki 25 Werurwe 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwahamije Sadate iki cyaha, rumukatira gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Me Yusuf Nsengiyumva wunganira Musengimana avuga ko iki cyemezo batanyuzwe nacyo kuko umukiliya we atigeze agora ubutabera kuko yemeye ko yishe iyo ngurube ariko ko atari abigambiriye ahubwo byabaye ari impanuka.

Yagize ati “Yasohotse agiye kuyirukana, ayikubise inkoni irapfa, ntabwo tuzi niba yari irwaye, twebwe tuvuga ko nta nabi irimo.”

Uyu munyamategeko avuga ko nyuma yo kutanyurwa n’iki cyemezo, bakijuririye bakaba biteguye kuburana ubujurire bwabo ndetse ko yizeye ko bazahabwa ubutabera bifuza.

Avuga ko batarahabwa itariki bazaburaniraho uru rubanza rwabo rw’ubujurire, bakaba bategereje ngo babuburane ubundi bereke urukiko ko Sadate atishe iriya ngurube ku bushake cyangwa ubugome ahubwo ko ari impanuka yamugwiririye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru