Hamenyekanye icyatumye abayobozi b’Ibihugu bikomeye ku Isi bagaragara mu muhanda bambaye ibirenge

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amafoto y’abakuru b’Ibihugu bikomeye ku Isi byo mu muryango wa G20 w’ibikize kurusha ibindi, bari mu muhanda batambaye inkweto, akomeje kugarukwaho na benshi. Icyatumye bagaragara bambaye ibirenge, cyamenyekanye.

Aba bayobozi bari berecyeje mu Buhindi mu ihuriro ry’ibi Bihugu bikize kurusha ibindi, bagaragaye batambaye inkweto kuri iki Cyumweru, ubwo bakirwaga na Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi, Narendra Modi ubwo basuraga agace ka Rajghat kagenwe nk’urwibutso rw’Intwari Mahatma Gandhi, ufatwa nk’impirimbanyi y’ubwigenge bw’iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Ibwiriza riteganya ko abasuye aka gace bose, bakinjiramo bakuyemo inkweto, mu rwego rwo guha icyubahiro iyi ntwari yishwe mu 1948.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden; ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma basuye aka gace, aho we yari yambaye udukweto tworoheje.

Naho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; bo bari bifatanyije na Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi Modi, bakuyemo inkweto, bambaye ibirenge.

Ubwo bageraga ahabereye iki gikorwa, haririmbwe indirimbo yubahiriza Aba-Hindu, ubundi barahaguruka, bafata umwanya bacecetse bunamira iyi ntwari Gandhi.

Aba bayobozi kandi, bose bageze ahabereye iki gikorwa bambaye ifurari mu ijosi, nk’umwambaro usanzwe ari umuco muri Leta ya Gujarat aho Modi akomoka.

Abayobozi bakomeye ku Isi bagaragaye mu muhanda bambaye ibirenge
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na we yambaye ibirenge

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru