Hashyizwe hanze imibare mishya y’uko ibiciro bihagaze mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibururishamibare, igaragaza ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 12,3% mu mijyi, na 20% mu byaro ugereranyije ukwezi kwa Kanama 2023 n’ukwezi nk’uku kwa Kanama 2022, mu gihe muri rusange, byiyongereyeho 17,4%.

Bikubiye mu cyegeranyo cyashyizwe hanze n’iki Kigo Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), aho iyi mibare ishingira ku gipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

Izindi Nkuru

NISR ivuga ko muri ibyo bice by’imijyi, ibiciro byiyongereyeho 12,3% mu kwezi kwa Kanama 2023 ugereranyije na Kanama 2022, mu gihe muri Nyakanga ho byari byazamutseho 11,9%.

Iki Kigo kigaragaza impamvu zateye iri zamuka, kigira kiti “ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 24,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 12,2% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7%.”

Iyi mibare itangajwe mu gihe bamwe bongeye gutaka itumbagira ry’ibiciro rya bimwe mu biribwa bisanzwe bikunzwe gukoreshwa na benshi nk’ibirayi, aho hari abavuga ko byamaze kurenga amafaranga 1 000 Frw ku kilo kimwe.

Iki Kigo gikomeza kivuga ko mu igereranya ry’ukwezi kwa Kanama 2023 na Kanama 2022, nanone“ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 8,4%.”

Kigakomeza kigira kiti “Iyo ugereranyije Kanama 2023 na Nyakanga 2023, usanga muri rusange ibiciro byariyongereyeho 0,9%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 2,5%.”

Naho mu bice by’icyaro, NISR ivuga ko ibiciro byiyongereyeho 20,8% ugereranyije n’ukwezi kwa Kanama 2023 na Kanama 2022, mu gihe mu kwezi kwa Nyakanga byari byiyongereyeho 21%.

Impamvu zitangwa nk’izatumye iri zamuka ribaho, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 33,3%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11,5% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 14,5%.

Mu iki cyiciro cy’ibice by’ibyaro, iyo ugereranyije Kanama 2023 na Nyakanga 2023, usanga muri rusange ibiciro byariyongereyeho 1,4%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,9%.

 

Muri rusange

Mu mibare ikomatanyije mu bice by’imijyi n’ibyaro, NISR ivuga ko mu kwezi kwa Kanama 2023 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 17,4% ugereranyije na Kanama 2022, mu gihe mu kwezi kwa Nyakanga 2023 ibiciro byari byiyongereyeho 17,3%.

Iki Kigo gikomeza kigaragaza ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Kanama 2023, ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 30,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11,8% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 10,6%.

Iyo ugereranyije Kanama 2023 na Nyakanga 2023, usanga muri rusange ibiciro byariyongereyeho 1,2%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,6%.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru