Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyatumye hasubikwa ibindi biganiro by’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
18/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo Loni ibona kigiye gukurikiraho nyuma y’ibyo u Rwanda na Congo bemeranyijweho
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiganiro byo ku rwego rw’Abaminisitiri byagombaga guhuza Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iya Angola mu cyumweru gishize, byasubitswe byimurirwa mu gitaha. Hasobanuwe icyatumye byimurwa.

Ibi biganiro by’i Luanda muri Angola, byagombaga kuba mu mpera z’icyumweru gishize tariki 16 Ugushyingo 2024, byimuriwe tariki 25 Ugushyingo nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Ni ibiganiro byari kuba bikurikiye ishyirwaho ry’urwego rwa gisirikare ruhuriweho hagati ya Angola, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge ko guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa DRC.

Nyuma y’itangizwa ry’uru rwego rw’abasirikare 24 barimo 18 ba Angola, batatu b’u Rwanda na batatu ba DRC, byari biteganyijwe ko tariki 16 Ugushyingo 2024, haba indi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri by’i Luanda, gusa iyi nama ntiyabaye, ahubwo yimuriwe mu cyumweru gishize.

Minisitiri Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel Mama Urwagasabo, yavuze ko isubika ry’ibi biganiro ryatewe na gahunda zinyuranye zirimo iz’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baba bayoboye intumwa za Guverinoma z’Ibihugu.

Yagize ati “Iyo nama yimuriwe ku itariki 25 Ugushyingo kuko ku itariki ya 16 gahunda zitabashije guhura hagati y’abaminisitiri. Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baba bafite gahunda nyinshi, ntabwo zabashije guhura.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko isubikwa ry’ibi biganiro, ritatewe n’ubusheke bucye nk’uko hari ababikeka uko. Ati ”Ntabwo ari ibibazo bijyanye n’ubushake.”

Ibi biganiro kandi bizaba nyuma yuko habaye ibindi byahuje impuguke mu bya gisirikare n’iperereza hagati y’u Rwanda, DRC na Angola, byabaye tariki 30 na 31 Ukwakira 2024, byo byanononsorewemo ishyirwa mu bikorwa bya gahunda ihuriweho yo kurandura umutwe wa FDLR ndetse n’umwanzuro wo kuzakuraho ubwirinzi bwakajijwe n’u Rwanda.

Nduhungirehe ati “Tubaka twizeye ko noneho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo azashyigikira iyo concept of operations kugira ngo turebe ko twakwigira imbere mu mishyikirano.”

Ni nyuma yuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner yari yabanje gusaba ko gusenya umutwe wa FRLD byakorerwa rimwe no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi, ariko intumwa zarwo zigaragaza ko bidashoboka kuko uyu mutwe ari wo wateye impungenge zatumye hashyirwaho izi ngamba, bityo ko rutazikuraho hataratangira ibikorwa byo kuwusenya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 19 =

Previous Post

IFOTO: Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje umunezero aterwa n’umwana we

Next Post

Basketball: Ikipe y’u Rwanda irimo abitezweho kuyifasha yagiye gushaka itike y’icya Afurika

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Basketball: Ikipe y’u Rwanda irimo abitezweho kuyifasha yagiye gushaka itike y’icya Afurika

Basketball: Ikipe y’u Rwanda irimo abitezweho kuyifasha yagiye gushaka itike y’icya Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.