Ibiganiro byo ku rwego rw’Abaminisitiri byagombaga guhuza Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iya Angola mu cyumweru gishize, byasubitswe byimurirwa mu gitaha. Hasobanuwe icyatumye byimurwa.
Ibi biganiro by’i Luanda muri Angola, byagombaga kuba mu mpera z’icyumweru gishize tariki 16 Ugushyingo 2024, byimuriwe tariki 25 Ugushyingo nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Ni ibiganiro byari kuba bikurikiye ishyirwaho ry’urwego rwa gisirikare ruhuriweho hagati ya Angola, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge ko guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa DRC.
Nyuma y’itangizwa ry’uru rwego rw’abasirikare 24 barimo 18 ba Angola, batatu b’u Rwanda na batatu ba DRC, byari biteganyijwe ko tariki 16 Ugushyingo 2024, haba indi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri by’i Luanda, gusa iyi nama ntiyabaye, ahubwo yimuriwe mu cyumweru gishize.
Minisitiri Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel Mama Urwagasabo, yavuze ko isubika ry’ibi biganiro ryatewe na gahunda zinyuranye zirimo iz’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baba bayoboye intumwa za Guverinoma z’Ibihugu.
Yagize ati “Iyo nama yimuriwe ku itariki 25 Ugushyingo kuko ku itariki ya 16 gahunda zitabashije guhura hagati y’abaminisitiri. Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baba bafite gahunda nyinshi, ntabwo zabashije guhura.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko isubikwa ry’ibi biganiro, ritatewe n’ubusheke bucye nk’uko hari ababikeka uko. Ati ”Ntabwo ari ibibazo bijyanye n’ubushake.”
Ibi biganiro kandi bizaba nyuma yuko habaye ibindi byahuje impuguke mu bya gisirikare n’iperereza hagati y’u Rwanda, DRC na Angola, byabaye tariki 30 na 31 Ukwakira 2024, byo byanononsorewemo ishyirwa mu bikorwa bya gahunda ihuriweho yo kurandura umutwe wa FDLR ndetse n’umwanzuro wo kuzakuraho ubwirinzi bwakajijwe n’u Rwanda.
Nduhungirehe ati “Tubaka twizeye ko noneho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo azashyigikira iyo concept of operations kugira ngo turebe ko twakwigira imbere mu mishyikirano.”
Ni nyuma yuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner yari yabanje gusaba ko gusenya umutwe wa FRLD byakorerwa rimwe no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi, ariko intumwa zarwo zigaragaza ko bidashoboka kuko uyu mutwe ari wo wateye impungenge zatumye hashyirwaho izi ngamba, bityo ko rutazikuraho hataratangira ibikorwa byo kuwusenya.
RADIOTV10