Hamenyekanye icyatumye ibiganiro by’i Nairobi bya Congo n’imitwe bizamo kirogoya itunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibiganiro bihuje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro biri kubera i Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa Kane byajemo kirogoya itunguranye yatumye bihagararaho kubera impamvu zazamuwe n’abahagarariye Guverinoma.

Ibi biganiro byubuwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2022, bibaye ku nshuro ya gatatu, byitabiriwe n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro na sosiyete sivile ndetse n’imiryango ihararanira uburenganzira bw’abagore, yo muri Kivu ya Ruguru, muri Kivu y’Epfo, muri Maniema, muri Ituri no muri Tanganyika.

Izindi Nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022, imirimo y’ibi biganiro yajemo kirogoya aho intumwa za Perezida Félix Tshisekedi bavuze ko bakeneye umucyo ku bintu bimwe na bimwe.

Ibiro bishinzwe itumanaho mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri DRC, byagize biti “Mbere na mbere, byaje kugaragara ko mu bitabiriye ibiganiro harimo abo bitareba, abadafite ubushobozi ndetse n’umwanya wo kubyitabira.”

Nyamara abitabiriye ibi biganiro, yaba ari abahagarariye Perezidansi ya Congo, imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abayobozi b’imiryango itari iya Leta, bari basuzumwe ndetse banemezwa mu byumweru bitambutse byabanjirije ibi biganiro.

Ikindi kandi abo bantu bivugwa ko badafite ubwo burenganzira n’ubushobozi, bajyanywe i Nairobi baturutse muri Congo Kinshasa banajyanywe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Nanone kandi itsinda ry’ibiro by’umukuru w’Igihugu ryongeye kuzamura indi mpamvu yo gukemanga itsinda ryakoraga ubusemuzi, ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu gusemura.

Bavuze ko “ibikoresho byakoreshwaga byaturutse mu Gihugu cy’abaturanyi kitarebwa n’ibi biganiro.”

Muri uwo mwanya Intumwa yihariye y’Ibiro by’umukuru w’Igihugu, Prof Serge Tshibangu yasabye ko ibyo bikoresha biguranwa, hakazanwa ibyaturutse muri Kongo Kinshasa.

Ibi biganiro birakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022, mu gihe abari bahagarariye Abanyamulenge na bo bamaze kubivamo kubera ibitero byagabwe ku baturage bo muri ubu bwoko mu bice bitandukanye muri Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru