Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye icyatumye ibiganiro by’i Nairobi bya Congo n’imitwe bizamo kirogoya itunguranye

radiotv10by radiotv10
02/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hamenyekanye icyatumye ibiganiro by’i Nairobi bya Congo n’imitwe bizamo kirogoya itunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiganiro bihuje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro biri kubera i Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa Kane byajemo kirogoya itunguranye yatumye bihagararaho kubera impamvu zazamuwe n’abahagarariye Guverinoma.

Ibi biganiro byubuwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2022, bibaye ku nshuro ya gatatu, byitabiriwe n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro na sosiyete sivile ndetse n’imiryango ihararanira uburenganzira bw’abagore, yo muri Kivu ya Ruguru, muri Kivu y’Epfo, muri Maniema, muri Ituri no muri Tanganyika.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022, imirimo y’ibi biganiro yajemo kirogoya aho intumwa za Perezida Félix Tshisekedi bavuze ko bakeneye umucyo ku bintu bimwe na bimwe.

Ibiro bishinzwe itumanaho mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri DRC, byagize biti “Mbere na mbere, byaje kugaragara ko mu bitabiriye ibiganiro harimo abo bitareba, abadafite ubushobozi ndetse n’umwanya wo kubyitabira.”

Nyamara abitabiriye ibi biganiro, yaba ari abahagarariye Perezidansi ya Congo, imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abayobozi b’imiryango itari iya Leta, bari basuzumwe ndetse banemezwa mu byumweru bitambutse byabanjirije ibi biganiro.

Ikindi kandi abo bantu bivugwa ko badafite ubwo burenganzira n’ubushobozi, bajyanywe i Nairobi baturutse muri Congo Kinshasa banajyanywe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Nanone kandi itsinda ry’ibiro by’umukuru w’Igihugu ryongeye kuzamura indi mpamvu yo gukemanga itsinda ryakoraga ubusemuzi, ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu gusemura.

Bavuze ko “ibikoresho byakoreshwaga byaturutse mu Gihugu cy’abaturanyi kitarebwa n’ibi biganiro.”

Muri uwo mwanya Intumwa yihariye y’Ibiro by’umukuru w’Igihugu, Prof Serge Tshibangu yasabye ko ibyo bikoresha biguranwa, hakazanwa ibyaturutse muri Kongo Kinshasa.

Ibi biganiro birakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022, mu gihe abari bahagarariye Abanyamulenge na bo bamaze kubivamo kubera ibitero byagabwe ku baturage bo muri ubu bwoko mu bice bitandukanye muri Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Abasirikare ba S.Sudan bambariye urugamba nabo biteguye kwinjira muri DRCongo

Next Post

Umudepite watanze urugero muri Politiki yifashishije Maguire utsinda ManU akinira akomeje kuzamura ibitwenge

Related Posts

Uko imirwano yifashe hagati ya Israel na Iran n’icyo impande zombi zivuga

Uko imirwano yifashe hagati ya Israel na Iran n’icyo impande zombi zivuga

by radiotv10
20/06/2025
0

Iran yavuze igishobora guhagararika intambara Israel na yo yahize gukaza ibitero Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko iki Gihugu...

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

by radiotv10
19/06/2025
0

Constant Mutamba, the former Minister of Justice in the Democratic Republic of Congo (DRC), who recently resigned amid corruption allegations,...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
19/06/2025
0

Mu bice binyuranye mu Ntara ya Kivu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa imirwano ikomeje gukaza umurego...

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

by radiotv10
19/06/2025
0

Constant Mutamba weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera muri Repubuklika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ibyaha byo kunyereza amafaranga ya...

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

by radiotv10
18/06/2025
0

Polisi ya Kenya ikomeje guhangana n’urubyiruko rw'Aba-Gen Z ruri mu myigaragambyo yakajije umurego, yatangaje ko yataye muri yombi Umupolisi warashe...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umudepite watanze urugero muri Politiki yifashishije Maguire utsinda ManU akinira akomeje kuzamura ibitwenge

Umudepite watanze urugero muri Politiki yifashishije Maguire utsinda ManU akinira akomeje kuzamura ibitwenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.