Umudepite watanze urugero muri Politiki yifashishije Maguire utsinda ManU akinira akomeje kuzamura ibitwenge

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ghana yagereranyije Visi Perezida w’iki Gihugu na myugariro wa Manchester United, Harry Maguire ujya atsindisha Ikipe, amugereranya n’uyu muyobozi ukomeye mu Gihugu cye ko ari kuzambya ubukungu.

Depite Isaac Adongo yagereranyije Visi Perezida w’iki Gihugu, Dr. Mahamudu Bawumia na Maguire ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, ubwo Inteko Rusange yariho ijya impaka ku ngengo y’imari y’iki Gihugu ya 2023.

Izindi Nkuru

Uyu mudepite yavuze ko ubukungu w’iki Gihugu buri gucungwa nabi n’ishyaka rya NPP (New Patriotic Party) riyobowe na Visi Perezida Dr. Mahamudu Bawumia wanigeze kuba Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’iki Gihugu cya Ghana.

Mu mvugo yujemo urwenya rwinshi, Depite Isaac Adongo yatangiye abwira Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ko niba asanzwe akurikirana iby’umupira w’amaguru, yaba azi myugariro Harry Maguire.

Ati “Manchester United yamubonye nka myugariro mwiza iragenda iramugura ariko yabaye ikigeragezo gikomeye ku bakinnyi bo mu bwugarizi bwo hagati bwa Manchester United, akajya aha imipira ivamo ibitego abakinnyi b’ikipe bahanganye.”

Iyi ntumwa ya rubanda yakomeje igira iti “Nyakubahwa Perezida w’Inteko, nimubona abo duhanganye bajya gutsinda, Maguire ubwe azagenda abatsindire.”

Depite Isaac Adongo wise ubukungu bwa Ghana ko ari economic Maguire, yakomeje asa nk’uwibasira Visi Perezida agaragaza ibitaragenze neza mu mirimo yagiye akora.

Ati “Nyakubahwa Perezida w’Inteko kuki twaha amahirwe Maguire akaba mu bwugarizi bwo hagati bwacu? Ubukungu bwacu bumeze nka Maguire (Economic Maguire) buri kugenda burindimuka.”

Yakomeje avuga ko kuva uyu muyobozi yatangira kuyobora, ubukungu bw’Igihugu bwatangiye kujegajega nyamara bwarahoze buhagaze bwuma.

Ubwo uyu munyapolitiki yatangaga uru rugero rwa myugariro Maguire, bagenzi be bo mu Nteko Ishinga Amategeko bari basetse batembagaye.

Amashusho y’iyi ntumwa ya rubanda itanga uru rugero, akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, akaba yasekeje benshi bazi imikinire ya Maguire muri Manchester United ndetse n’uburyo akunze kwitwara mu kibuga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru