Byari biteganyijwe ko umwiherero w’abasore 18 bari guhatana mu irushanwa rya Mr Rwanda, utangira mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje, gusa kugeza kuri uyu wa Mbere nturatangira. Hamenyekanye icyabiteye.
Hashize icyumweru hamenyekanye abasore 18 bazamutse mu kindi cyiciro cyo mu irushanwa rya Mister Rwanda, bagomba kwitabira umwiherero.
Byari biteganyijwe ko umwiherero w’aba basore wagombaga gutangira ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 07 Gicurasi 2022, gusa si ko byagenze.
Amakuru yageze kuri RADIOTV10 avuga ko aba basore batagiye muri uyu mwiherero kuko hari inama yerecyeye iri rushanwa yatumijwe kuri uyu wa Mbere.
Uwatanze amakuru, yavuze ko iyi nama yatumijwe n’Inteko Nyarwanda y’Umuco ikaba igomba kuba irimo abayobozi b’iyi Nteko ndetse n’abateguye iri rushanwa.
Mu bigomba kuganirwaho, ni uburyo iri rushanwa ryarushaho kugenda neza dore ko na ryo ryari ryatangiye kunugwanugwamo ibibazo.
Nyuma y’uko batoranyijwe abasore 18, bamwe mu bataragize amahirwe yo kubonekamo bari bazamutse mu majonjora y’Intara n’Umujyi wa Kigali, bavuze ko mu gutoranya aba bazitabira umwiherero hajemo uburiganya.
Bushayija Blaise na Jean Aime Byiringiro baherutse gutanga ikiganiro mu itangazamakuru, banenze igikorwa cyo gutoranyamo abasore 18, bavuga ko iri rushanwa rikwiye guhabwa Minisiteri cyangwa rigahagarikwa.
Iyi nama yatumijwe n’Inteko Nyarwanda y’Umuco, biravugwa ko ari yo iza gutanga umurongo w’imigendekere y’iri rushanwa, ubundi hakamenyekana igihe umwiherero uzabera.
Iri rushanwa rya Rudasumbwa w’u Rwanda, ribaye nyuma y’igihe gito rishiki ryaryo rya Miss Rwanda rigaragayemo ibibazo byavuzwe ku muyobozi wa Kompanyi iritegura, Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa baryitabiriye.
Mu nama Nkuru y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yabaye tariki 30 Mata 2022, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri iri rushanwa, avuga ko atumva ukuntu umuntu yatangiza igikorwa agamije gucuruza abakobwa kandi akabikora abanje kugira ibyo na we abakoresha.
Perezida Paul Kagame yavuze ko mbere iri rushanwa ryo kugaragaza ubwiza bari baryihoreye kuko babonaga ntacyo bitwaye ariko ko nta n’icyo byungura.
RADIOTV10