Hamenyekanye icyemezo cyafashwe na General wigeze kugaragara atonganywa na Tshisekedi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Maj. Gen Jeff Nyagah wayobogara Ingabo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa EAC, wigeze kugaragara atungwa intoki na Perezida Tshisekedi, amutonganya, yamaze kwegura kuri izi nshingano, ku bw’impamvu z’umutekano we ugeramiwe.

Iyegura ry’uyu musirikare w’Umunyakenya, Maj. Gen Jeff Nyagah, ryagaragaye mu ibaruwa yanditse tariki 21 Mata 2023 ayigeneye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Izindi Nkuru

Muri iyi baruwa ye, Maj. Gen Jeff Nyagah atangira amenyesha Umunyamabanga Mukuru wa EAC ko yifuje kumumenyesha iyegura rye ku bw’imbogamizi zishingiye ku mutekano we bwite ndetse n’umugambi wo gukoma mu nkokora ubutumwa bwa EACRF.

Ati Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru, nkuko mubizi, habayeho ikibazo cyo kubangamira umutekano waho nahoze ntuye, hoherezwa ingabo zabanyamahanga bahawe ikiraka (abacancuro) bagenzuye ibikoresho byanje, bahagurukisha drones ndetse bagenzura iwanjye mu ntangiro za Mutarama 2023, bituma mpimuka.

Muri iyi baruwa, Maj. Gen Jeff Nyagah yakomeje avuga ko habayeho n’ibikorwa byo gukoresha ibitangazamakuru byishyuwe, bigamije kumwangiriza isura, ndetse bikanandika amakuru y’ibinyoma ku ngabo za EACRF ko zabogamiraga ku mutwe wa M23.

Maj. Gen Jeff Nyagah yigeze kugaragara ari gutonganywa na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Gashyantare 2023 ubwo Abakuru b’Ibihugu bya EAC bari i Bujumbura bitabiriye inama yari igamije gukomeza gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.

Amakuru yaje kumenyekana, ni uko Tshisekedi yatonganyaga uyu Mujenerali, amubwira ko Inagbo ze ntacyo ziri kubafasha, ngo kuko zitari kurwanya umutwe wa M23, nyamara bitari mu butumwa bwajyanye EACRF.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru