Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye igifungo kiremereye cyakatiwe Abarwanyi u Rwanda rwashyikirije u Burundi

radiotv10by radiotv10
05/04/2023
in AMAHANGA
0
Hamenyekanye igifungo kiremereye cyakatiwe Abarwanyi u Rwanda rwashyikirije u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 19 bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara urwanya u Burundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda rwaje gushyikiriza u Burundi muri 2021, bahamijwe ibyaha birimo iby’iterabwoba, bahanishwa gufungwa burundu.

Ni urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rwo muri Komini ya Muha muri Bujumbura, rwahamije abarimo abahoze ari abarwanyi 19 bahoze ari ab’umutwe wa RED-Tabara.

Aba barwanyi 19, u Rwanda rwabashyikirije u Burundi muri Nyakanga 2021, nyuma y’umwaka bari bamaze bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda muri Nyungwe kuko bafashwe muri Nzeri 2020, ndetse n’intwaro bafatanywe zikaba zarashyikirijwe u Burundi.

Aba bantu 19 bose b’abagabo, Urukiko Rukuru rwabakatiye gufungwa burundu nkuko icyemezo cy’uru Rukiko cyafashwe tariki 30 z’ukwezi gushize, kibigaragaza.

Iki cyemezo kigira kiti “Bahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’Igihugu n’abenegihugu, none bahanishijwe gufungwa burundu.”

Muri uru rubanza rwaregwagamo abantu 21, abandi babiri bakekwagaho guhungabanya umutekano w’Igihugu, bo bagizwe abere, hakaba n’abandi batatu bahanishijwe gufungwa imyaka 20, bo bahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha mu mutwe w’iterabwoba.

Ubwo u Rwanda rwashyikirizaga u Burundi abantu 19 muri aba baregwaga muri uru rubanza, iki gikorwa cyabereye ku mupaka uhuza ibi Bihugu byombi wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Ni igikorwa cyanabaye hari itsinda rihuriweho ry’ingabo zishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare mu karere rya EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism), ndetse hari n’uhagarariye Ishami rya Loni ryita ku Iterambere (UNFPA), Dr Richmond Tiemoko.

Icyo gihe uyu uhagaraiye UNFPA mu Burundi yari yagize ati “Igihe bazaba bagejejwe i Burundi bazakorwaho iperereza ku mpamvu ibatera kujya muri iyo mitwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 1 =

Previous Post

Uruganda rw’ubukombe rwenga ibinyobwa by’icyanga kihariye rwazanye agashya

Next Post

Ibitangaje ku mukecuru wo mu baturanyi b’u Rwanda ushobora kuba ariwe ukuze ku Isi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibitangaje ku mukecuru wo mu baturanyi b’u Rwanda ushobora kuba ariwe ukuze ku Isi

Ibitangaje ku mukecuru wo mu baturanyi b’u Rwanda ushobora kuba ariwe ukuze ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.