Kuva hatangizwa uburyo bw’ubwumvikane buzwi nka ‘Plea bargaining’ bwifashishwa mu bucamanza, bumaze amezi umunani butangijwe mu Rwanda, hamaze gukemurwa ibirego 1 500.
Ubu buryo bw’ubwumvikane hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa, bwatangijwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2022, ni bumwe mu bwari bwitezweho kugabanya ubucucike mu magororero.
Imibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubutabera mu ntangiro z’uyu mwaka, yagaragazaga ko abantu bakabakaba ibihumbi 86 bafungiye mu magororero 13 yo mu Rwanda.
Gahunda ya ‘Plea bargaining’ yashyizweho igamije gufasha bamwe mu bafungiye ibyaha byoroheje kumvikana n’Ubushinjacyaha, ubundi bagahabwa ibihano bito batiriwe bajya mu nkiko.
Ni gahunda yatangirijwe mu nkiko eshanu nk’igerageza ari zo, urw’Ibanze rwa Gasabo, urwa Nyarugenge, urwa Gicumbi, urwa Muhanga n’urwa Musanze, ariko nyuma iza gutangizwa mu bice byose by’Igihugu.
Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi avuga ko bakurikije umusaruro uri gutangwa n’iyi gahunda, izanatanga uwisumbuyeho mu bihe biri imbere.
Yagize ati “Nko mu mwaka utaha w’Ubucamanza, dushobora kuzaba dufite imibare yikubye kabiri. Iyi gahunda izazana inyungu nyinshi mu mitangire y’ubutabera.”
Muri ubu buryo kandi, abagenzacyaha bashobora guhabwa amakuru n’abaregwa ku bijyanye n’imikorere y’ibyaha, ku buryo byafasha mu kubirwanga no kubikumira.
Nanone kandi ituma ubutabera butangwa mu gihe kigufi, ku buryo initezweho kuzagabanya umubare w’imanza zajyaga zimara igihe kinini zitaracibwa.
Mutabazi yakomeje agira ati “Abantu bari guhabwa ubutabera mu gihe kigufi, kuko bamwe mu bakirijwe imanza muri plea bargaining, bashoboraga kuzaburanishwa mu mpera z’uyu mwaka. Mu by’ukuri ibirego bimwe byanakemukiye muri kasho za Polisi, ntibyakwirirwa binagera mu nkiko.”
Mutabazi Harrisson avuga kandi ko abakorewe ibyaha na bo bazirikanwa mu gukemura ibirego muri ubu buryo, kuko na bo babazwa ibitekerezo ku bijyanye n’umwanzuro uba ugomba gufatwa.
Ati “Bamwe basubizwa ibyabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Kandi haba hari amahirwe yo kwiyunga nyuma y’uko basubijwe ibyabo cyangwa igihano kirangiye.”
Ni uburyo buza bwiyongera mu buryo bwemejwe mu mategeko y’u Rwanda bwo kwifashisha inzira za gakondo mu butabera, burimo ubuhuza n’Abunzi.
Guverinoma y’u Rwanda yizeye ko ubu buryo buzatanga umusaruro mwiza by’umwihariko kugabanya ubucucike mu magororero, ku buryo buzayifasha kujya izigama miliyari 14,6 Frw buri mwaka.
RADIOTV10