Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Hamenyekanye impamvu Bamporiki afungiye iwe

radiotv10by radiotv10
06/05/2022
in Uncategorized
0
Hamenyekanye impamvu Bamporiki afungiye iwe
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahakanye ibivugwa ko impamvu Bamporiki Edouard afungiye iwe ari uko yari umuyobozi mu nzego nkuru, ruvuga icyashingiweho n’Umugenzacyaha afata iki cyemezo.

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaje ko uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard afungiye iwe, hari bamwe bakomeje kwibaza impamvu uyu munyapolitiki afungiye iwe mu gihe abenshi bakurikiranwaho ibyaha nk’ibyo akekwaho, bafungirwa muri kasho.

Bamwe banavugaga ko bishobora kuba bishingiye ku kuba Bamporiki yari mu nzego nkuru z’Igihugu, gusa RIB yabihakanye, inagaragaza icyashingiweho n’Umugenzacyaha afata iki cyemezo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko mu gihe umuntu ari gukorwaho iperereza, ashobora kugira ibyo ategekwa nko kuba atarenga imbago z’urugo rwe kandi ko biteganywa n’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ingingo yaryo ya 67 ifite umutwe ugira uti “Gutegekwa ibigomba kubahirizwa mu gihe cy’iperereza”, igira iti “Mu gihe cy’iperereza n’iyo haba hari impamvu zikomeye zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa ko yagerageje kugikora, Umugenza cyaha cyangwa Umushinjacyaha bashobora kutamufunga bakamutegeka ibyo agomba kubahiriza.”

Ingingo ya 80 y’iri tegeko yerekana ibigomba kubahirizwa n’umuntu udafunze ukekwaho icyaha birimo “kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza; kutajya aha n’aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n’iki; no kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe.”

Dr Murangira yatangaje ko ibi biteganywa n’iri tegeko ari byo byakozwe kuri Bamporiki Edouard “wategetswe n’Umugenzacyaha kutarenga imbago z’urugo rwe.”

Uyu muvugizi wa RIB yahakanye ibyavugwaga ko Bamporiki yashyiriweho uyu mwihariko kuko yari umuyobozi.

Ati “Ahubwo ni uko byamenyekanye kuko byakozwe ku wari umuyobozi ariko ni ibisanzwe.”

Murangira B. Thierry avuga ko Ubugenzacyaha buzakora iperereza ubundi bugashyikiriza dosiye Ubushinjacyaha ari na bwo buzafata icyemezo cyo kumuregera inkiko cyangwa gushyingura kuyishyingura.

Bamporiki wavanywe muri Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo asanzwe azwi na benshi kubera ibiganiro akunze gutanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 11 =

Previous Post

Wari uzi ko yigeze gufungwa yiga muri secondaire?… Bamporiki si ubwa mbere afunzwe

Next Post

Mutware ibi bikombe byose natwe ibindi mubitubaze- Gen M.Muganga abwira abakinnyi ba APR

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mutware ibi bikombe byose natwe ibindi mubitubaze- Gen M.Muganga abwira abakinnyi ba APR

Mutware ibi bikombe byose natwe ibindi mubitubaze- Gen M.Muganga abwira abakinnyi ba APR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.