Monday, August 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye itariki ntatuka y’umukino wazamuye impaka ndende uzwiho gushyushya ruhago Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
25/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hamenyekanye itariki ntatuka y’umukino wazamuye impaka ndende uzwiho gushyushya ruhago Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Hamaze kwemezwa itariki izakinirwamo umukino w’ikirarane w’ishiraniro w’amakipe abiri y’amacyeba mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, wagiye usubikwa, bikazamura impaka.

Itariki yemejwe igomba gukinirwaho uyu mukino, ni ku ya 07 Ukuboza 2024 yari imaze iminsi itekerezwaho, ariko itaremezwa mu buryo bwa burundu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, yemeza ko uyu mukino w’ikirarane ugomba kuzakinwa kuri iyi tariki, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League ikurikirana imitegurire ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iki cyemezo cyafashwe ko uyu mukino uzakinwa kuri iyi tariki, gishingiye ku kuba nta mpamvu n’imwe ihari yatuma uyu mukino wongera gusubikwa ngo wigizwe inyuma.

Uyu mukino wagombaga gukinwa tariki 14 Nzeri 2024, ubwo wagombaga kwakirwa na Rayon Sports, ariko ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, ikaba yari mu mikino ya CAF Champions League yaje gusezererwamo itinjiye mu matsinda.

Uyu mukino w’ikirarane, wagombaga gukinwa tariki 19 Ukwakira 2024, ariko APR FC isaba ko uyu mukino wakwigizwa inyuma kugira ngo ibanze ikine indi mikino y’ibirarane ifite.

Ni icyifuzo cyazamuye impaka ndende, byumwihariko abakunzi ba Rayon Sports, bari bacyamaganye, bavuga ko iyi kipe yatinye, ariko uyu mukino waje gusubikwa nyuma yuko habaye gusubika imikino yari iteganyijwe mu gihe uyu na wo wagombaga kuberamo kubera imyiteguro y’ikipe y’Igihugu yarimo mu mikino yarimo.

Umukino APR na Rayon ziheruka guhuriramo wa gicuti zaranganyije

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Byashenguye benshi: Ibizibukirwa kuri nyakwigendera wahitanywe n’impanuka y’imodoka yari itwaye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Next Post

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagize ibyago

Related Posts

Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
02/08/2025
0

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda Police FC yatumije iy’Ingabo z’u Rwanda APR FC gukina umukino wa gicuti nyuma y’aho yifuje...

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
1

Umunyamakuru wa RADIOTV10 Kanyamahanga Jean Claude uzwi ku izina rya Kanyizo, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Kanyamahanga...

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

by radiotv10
29/07/2025
0

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu, yahamije ko Aimable Nsabimana yamwandikiye amusaba kugaruka mu kazi, ariko ko atamwerera ngo...

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, bamaganye amakuru y’Ibuhuha yavugaga ko amatora ya Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe...

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye
AMAHANGA

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

by radiotv10
02/08/2025
0

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

02/08/2025
Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

02/08/2025
Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

02/08/2025
Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagize ibyago

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagize ibyago

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.