Hamenyekanye ko ubutasi bwa America bwari bwatangiye guhuza u Rwanda na Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yatunguwe no kuba Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yahinduye imvugo ku bibazo byo muri Congo, nyamara inzego nkuru z’ubutasi bw’iki Gihugu zari zaratangiye guhuza u Rwanda na DRC.

Byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, nyuma y’uko hasohowe itangazo rivuga ko u Rwanda rwatunguwe n’iryasohowe na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America tariki 17 Gashyantare 2024, rigaragaramo kwivuguruza ku byabanje gutangazwa n’iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Muri iryo tangazo rya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yasabye u Rwanda gukura ingabo zarwo muri Congo, mu gihe rutahwemye kuvuga ko ntazo rufiteyo.

Leta Zunze Ubumwe za America kandi yari iherutse gusaba Guverinoma ya DRC n’iy’u Rwanda, gukura abasirikare ku mipaka y’Ibihugu byombi, byari biteye impungenge ko bishobora kuzamura intambara, kandi Ibihugu byombi bikayoboka inzira z’ibiganiro.

Mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryagiye hanze ku ya 18 Gashyantare 2024, yavuze ko iki Gihugu gikomeje kwirengagiza no kwivuguruza kuri ibi bibazo byo muri Congo.

Iri tangazo rigaruka ku byatangajwe na Guverinoma ya USA tariki 17 Gashyantare, rivuga ko “ryirengagiza nkana ibimenyetso bigaragara byose, kandi rikavuguruzanya, mu buryo bwose, na gahunda yari yaratangijwe n’Ibiro bya Amerika by’Ubutasi mu Gushyingo 2023, yari yatanze umurongo mwiza wo guhosha amakimbirane.”

Rikomeza rigira riti “U Rwanda ruzasaba ibisobanuro Guverinoma ya U.S kugira ngo hamenyekane neza niba ririya tangazo risobanuye ukwisubiraho ku murongo iki gihugu cyari gifite, cyangwa se ari ukuba inzego zitarahanye amakuru nk’uko bikwiye.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko ubutasi bwa USA bwari bwatangiye guhuza u Rwanda na Congo, ndetse ko “yari yatangiye gushyirwa mu bikorwa, none uyu munsi hajeho indi mvugo, ese ni ukwirengagiza ibimenyetso biba bihari u Rwanda na rwo ruba rwagaragaje?”

Yakomeje agira ati “Niba se atari ukwirengagiza ni ukwivuguruza. Niba uvuze uti ‘njyewe nk’umuhuza dushyizeho abantu bo mu nzego nkuru z’ubutasi mugende muhure n’abo muri Guverinoma ya Congo, muhure na Guverinoma y’u Rwanda’, barahuye byaratangajwe, hari n’inama batanze, bati ‘ese mwagabanyije ingabo ku mipaka’ […] uyu munsi noneho ukazana indi mvugo ihabanye n’ibyo bikorwa byakorwaga. Ni ho u Rwanda rwibaza ‘ese ni ukwirengagiza, ni ukwivuguruza?’…”

Mukuralinda avuga ko kugeza ubu u Rwanda na rwo rukiri mu rujijo, rutazi uko Leta Zunze Ubumwe za America zibona ibibazo byo muri Congo, nyuma y’imvugo zivuguruzanya zitangaje, ari na yo mpamvu ruzayisaba ibisobanuro.

Avuga ko izi mvugo za Leta Zunze Ubumwe za America zidateye u Rwanda impungenge mu gihe rutaramenya impamvu iki Gihugu kiri kubikora.

Ati “Byatera impungenge mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ibajije ugasanga koko harimo kwivuguruza, kuko kwivuguruza […] no mu itangazo babivuze, ese ni inzego zitavuganye […] ni yo mpamvu navuze nti reka tubanze tubabaze, kuko inzego zishobora kudahana amakuru hagasohoka imvugo eshatu zitandukanye. Nibabyemeza bose bakavuga bati ‘nyamara ibyo twari twavuze cya gihe tubihuriyeho turabyemera’ aho ni bwo wavuga uti biteye impungenge.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko n’iyo ibi byateye urujijo bizahurizwaho n’inzego za USA, nabwo hazakurikiraho gufata izindi ngamba, kuko “ingamba ntizirashira.”

Mu Gushyingo Avril Haines ukuriye ubutasi bwa America yari yakiriwe na Perezida Tshisekedi
Icyo gihe yari yabanje guhura na Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru