Guverinoma y’u Rwanda yagejejweho ubusabe ko yakorohereza ingabo zari zagiye mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gutaha nyuma yuko hafashwe icyemezo ko zigomba gucyurwa, zikaba zigomba kugenda zinyuze mu Rwanda.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The New Times yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025, avuga ko ibi byemejwe n’umwe mu bayobozi mu nzego nkuru.
Iki gitangazamakuru cyagize kiti “Uwo mu nzego nkuru dukesha amakuru, yemeje ko hari ubusabe bwagejejwe kuri Guverinoma y’u Rwanda bwo korohereza itaha ry’Ingabo za SADC/SAMIDRC ziva mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zinyuze mu Rwanda.”
Uyu wahaye amakuru The New Times mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yagize ati “Iyi ni intambwe nziza iri mu murongo w’ibiganiro byo ku rwego rwa Afurika bigamije kuzana amahoro arambye n’umutekano mu karere, kandi itaha ry’izi ngabo, rizabaho mu nzira z’ubucuti.”
Uyu wahaye amakuru iki gitangazamakuru, yavuze ko ubu busabe bwo korohereza Ingabo za SADC gutaha, bwagejejwe kuri Guverinoma y’u Rwanda muri iki cyumweru.
Mu kwezi gushize, tariki 13 Werurwe, Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yafashe icyemezo ntakuka cyo guhagarika ubutumwa bw’Ingabo zari zagiye mu butumwa muri DRC, ndetse zigahita zitaha.
Mu minsi ishize kandi, ubuyobozi bw’Izi Ngabo zari ziri mu butumwa bwa SADC-SAMIRDC n’ubwa M23, bwari bwagiranye amasezerano yagombaga gutuma izi ngabo ziri mu mujyi wa Goma, zitaha, zikoresheje ikibuga cy’Indege cya Goma ariko zibanje kugisana.
Ubu bwumvikane bwari bwabaye hagati, bigaragara ko butageze ku ntego dore ko mu minsi micye ishize, Ihuriro AFC/M23 ryashinje ingabo za SAMDRC kugira uruhare mu bitero biherutse kugabwa i Goma, nubwo SADC yabihakanye ariko byazanye umwuka mubi hagati y’izi mpande zari zatangiye kugira aho zigera mu bwumvikane.
RADIOTV10