Hamenyekanye undi mugambi wa rutura wa DRC mu kwitegura urugamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiritegura kwakira indege esheshatu zo mu bwoko bwa ‘Mwari’ zifashishwa mu mirwano no mu butasi, byatumye hahita hongera kuvugwa ku by’imirwano yacyo n’umutwe wa M23.

Ni amakuru yatangajwe n’urubuga Africa Intelligence rusanzwe rutangaza amakuru acukumbuye, aho rwavuze ko nyuma y’uko Mozambique iguze indege eshatu zo muri ubu bwoko bwa ‘Mwari’, ikigo kizigurisha kigiye no kuziga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Uretse izi ndege esheshatu zatumijwe na DRC, Kompanyi ya Paramount izagurisha izi ndege, izanagurisha DRC ibimodoka by’intambara.

Africa Intelligence itangaza ko ikigo Nyafurika kigenzura iby’ikirere n’ibya gisirikare (Africa Aerospace and Defence), muri Nzeri umwaka ushize, cyatangaje ko Paramount yahawe isoko ryo kugurisha indege zo muri ubu bwoko bwa Mwari, icyenda, z’ibisirikare byo mu kirere by’Ibihugu bibiri.

Muri izo ndege, harimo eshatu z’Igisirikare cya Mozambique, ndetse n’izindi esheshatu z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Indege zo muri ubu bwoko bwa Mwari zatangiye gutunganywa muri iki kinyacumi cy’imyaka, aho zatangiriye ku izina rya AHRLAC (Advanced High Performance Reconnaissance Light Aircraft), zitangira gukoreshwa n’Igisirikare cya Afurika y’Epfo.

Zageragejwe bwa mbere muri Nyakanga 2014, zikaba zifashishwa mu rwego rwa gisirikare mu bugenzuzi no gukusanya amakuru, no mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Iyi kompanyi ya Paramount kandi yatangaje ko mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2022, yagurishije DRC ibimodoka by’intambara byo mu bwoko bushya bwa blindés 4 × 4 légers Maatla.

Paramount yatangaje ko yagurishije Congo imodoka esheshatu z’ubu bwoko, ndetse ngo mu mpera z’umwa ushize, ikaba yarabonye isoko ryo kugurisha izi modoka 50 ku bakiliya babiri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru