Umukinnyi uri mu bakunzwe ku Isi nyuma yo kugurwa n’ikipe na we yaguze iye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi w’Umufaransa, ukina hagati mu kibuga, N’Golo Kanté, uherutse kwerekeza muri Shampiyona ya Arabie Saudite nyuma yo kugurwa n’ikipe yaho, na we yaguze ikipe yo mu Bubiligi.

N’Golo Kanté azakinira ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saudite mu mwaka w’imikino utaha, aho azaba ari kumwe na Kabuhariwe Cristiano Ronaldo. N’Golo Kanté, wari usanzwe akinira Chelsea, yamaze kugura ikipe yo mu Bubiligi yitwa “Royal Excelsior Virton” yakinaga muri Shampiyona y’icyiciro cya 2 mu Bubiligi (Challenger Pro League).

Izindi Nkuru

Iyi kipe yaguzwe na Kanté iva mu mujyi witwa Virton, wegeranye cyane n’umupaka w’Igihugu cy’u Bufaransa n’uw’Igihugu cya Luxembourg, gusa ariko ikaba itari yakina na rimwe muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Umwaka w’imikino wa 2022-2023 wasize iyi kipe ya Royal Excelsior Virton imanutse muri Shampiyona y’icyiciro cya 3 mu gihugu cy’Ububiligi.

Iyi kipe yatangaje ko habayemo impinduka mu buyobozi bwayo, dore ko Fabio Becca, wari nyiri iyi kipe, yasimbuwe na N’Golo Kanté.

Icyifuzo cy’uyu Kizigenza w’Umufaransa, N’Golo Kanté, ni ugukomeza kurushaho kubaka iyi kipe no gukomeza amakipe mato yayo, gukora ikipe ikomeye kandi igashakirwa n’abatoza beza bazi kureba no kuzamura impano z’abakinnyi, kuva mu ikipe yayo y’abato.

Iyi kipe ya Royal Excelsior Virton irifuza gushinga imizi ku bana bo mu gace ibarizwamo kugira ngo ibe inkingi ikomeye mu mupira w’amaguru mu gace kitwa Gaume no mu ntara ya Luxembourg, bikaba biteganyijwe ko N’Golo Kanté azaba nyirayo kuva ku ya 01 Nyakanga 2023.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru