Hamenyekanye urupfu rw’uwabaye Bugumesitiri wahamijwe Jenoside wapfiriye muri Mali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Gacumbisti Sylvestre wabaye Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini ya Rusumo, wari waraburanishirijwe i Arusha muri Tanzania, agahamywa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, agakatirwa burundu, byamenyekanye ko yapfiriye muri Gereza muri Mali.

Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10, aremeza ko Gacumbisti Sylvestre, yaguye muri Gereza yari afungiyemo muri Mali, ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 11 Nzeri 2023, aho yari yaroherejwe kurangiriza igihano cyo gufungwa burundu yari yarakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda ICTR/TPIR.

Izindi Nkuru

Gacumbitsi yazize uburwayi yari amaranye igihe muri Gereza, akaba yaguye mu bitaro yari arwariyemo byo muri Mali yajyanywemo avanywe muri Gereza nyuma yo kuremba.

Hari amakuru avuga ko abo mu muryango we baba hanze biganjemo ababa ku Mugabane w’u Burayi, bari gukusanya amafaranga yo kugira ngo uyu Munyarwanda wabaye Burugumesitiri wa Rusumo, ashyingurwe.

Gacumbisti Sylvestre yahamijwe ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoreye by’umwihariko mu yahoze ari Komini Rusumo yanayoboraga, birimo no gusambanya abagore muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Muri 2004, Urukiko Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR), rwari rwakatiye Gacumbitsi igifungo cy’imyaka 30, arajurira, aza gukatirwa gufungwa burundu muri 2006.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jean says:

    Harya ubwo iyo tariki twayigezeho? Ubwo ayo makuru twakwizera ko afite ubuziranenge?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru