Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryafatiye ibihano ikipe ya Police HC iri mu makipe akomeye mu Rwanda, nyuma y’uko iherutse kwikura mu mukino utarangiye kubera kutishimira imisifurire.
Ni ikibazo cyabaye ku mukino wa kamarampaka wa mbere wahuje APR HC na Police HC wabaye tariki 29 Kamena 2024 wasojwe imburagihe ku munota wa 19’20’’, ubwo APR HC yari ihawe penaliti ariko ikipe ya Police HC ikabyanga ndetse ihita yikura mu kibuga, aho APR yari ifite ibitego 9-8.
Icyo gihe APR HC yateye iyo penaliti biba 10-08, ariko na bwo Police HC yanga gusubira mu kibuga, birangira abasifuzi banzuye gusoza umukino.
Nyuma y’iyi myitwarire, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, kuri uyu Kane tariki 01 Kakanama 2024, ryashyize hanze itangazo ry’ibihano byafatiwe iyi kipe
FERWAHAND ivuga ko iyi myitwarire yagaragajwe na Police HC, “bitandukanye n’amahame, amategeko n’indangagaciro za siporo n’abasiporitifu muri rusange haba muri Handball no mu yindi mikino.”
Mu itangaro ry’ibihano, FERWAHAN ikomeza ivuga ko ku bw’iyi mpamvu, “Ikipe ya Police HBC kubera yananiwe kubahiriza amategeko asanzwe agenga amarushanwa, ihanishijwe amande y’amafaranga angana n’ibihumbi magana atanu (500 000 Frw).”
Iri Shyirahamwe kandi rivuga ko ubugenzuzi bwakozwe hagendewe ku mategeko agenga shampiyona mu Rwanda n’agenga umukino wa Handball ku Isi ku gice kijyanye n’ibihano; Umutoza mukuru w’ikipe ya Police Handball Club, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana yahagaritswe mu gihe kingana n’amezi 12 atagaragara mu bikorwa bya Handball byose, hakiyongeraho amande y’amafaranga ibihumbi Magana abiri (200 000Frw).
Nubwo iyi kipe yikuye mu mukino, ntibyabujije Shampiyona ya Handball mu Rwanda gukomeza, ndetse ikaba yararangiye ikipe ya APR HC itwaye igikombe.
Aime Augustin
RADIOTV10