Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Handball: Hatangajwe icyemezo nyuma y’imyitwarire itarashimwe yagaragajwe n’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/08/2024
in SIPORO
0
Handball: Hatangajwe icyemezo nyuma y’imyitwarire itarashimwe yagaragajwe n’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryafatiye ibihano ikipe ya Police HC iri mu makipe akomeye mu Rwanda, nyuma y’uko iherutse kwikura mu mukino utarangiye kubera kutishimira imisifurire.

Ni ikibazo cyabaye ku mukino wa kamarampaka wa mbere wahuje APR HC na Police HC wabaye tariki 29 Kamena 2024 wasojwe imburagihe ku munota wa 19’20’’, ubwo APR HC yari ihawe penaliti ariko ikipe ya Police HC ikabyanga ndetse ihita yikura mu kibuga, aho APR yari ifite ibitego 9-8.

Icyo gihe APR HC yateye iyo penaliti biba 10-08, ariko na bwo Police HC yanga gusubira mu kibuga, birangira abasifuzi banzuye gusoza umukino.

Nyuma y’iyi myitwarire, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, kuri uyu Kane tariki 01 Kakanama 2024, ryashyize hanze itangazo ry’ibihano byafatiwe iyi kipe

FERWAHAND ivuga ko iyi myitwarire yagaragajwe na Police HC, “bitandukanye n’amahame, amategeko n’indangagaciro za siporo n’abasiporitifu muri rusange haba muri Handball no mu yindi mikino.”

Mu itangaro ry’ibihano, FERWAHAN ikomeza ivuga ko ku bw’iyi mpamvu, “Ikipe ya Police HBC kubera yananiwe kubahiriza amategeko asanzwe agenga amarushanwa, ihanishijwe amande y’amafaranga angana n’ibihumbi magana atanu (500 000 Frw).”

Iri Shyirahamwe kandi rivuga ko ubugenzuzi bwakozwe hagendewe ku mategeko agenga shampiyona mu Rwanda n’agenga umukino wa Handball ku Isi ku gice kijyanye n’ibihano; Umutoza mukuru w’ikipe ya Police Handball Club, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana yahagaritswe mu gihe kingana n’amezi 12 atagaragara mu bikorwa bya Handball byose, hakiyongeraho amande y’amafaranga ibihumbi Magana abiri (200 000Frw).

Nubwo iyi kipe yikuye mu mukino, ntibyabujije Shampiyona ya Handball mu Rwanda gukomeza, ndetse ikaba yararangiye ikipe ya APR HC itwaye igikombe.

Police HC yafatiwe ibihano nyuma yo kwikura mu mukino wari wayihuje na APR HC

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 12 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku mushahara w’umubyeyi uri mu kiruhuko cyo kubyara kiyongereye mu Rwanda

Next Post

Hasobanuwe ibyagaragaye mu Itorero rimwe ryo mu Rwanda byatumye rifungwa

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze
MU RWANDA

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze

by radiotv10
28/01/2026
0

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe ibyagaragaye mu Itorero rimwe ryo mu Rwanda byatumye rifungwa

Hasobanuwe ibyagaragaye mu Itorero rimwe ryo mu Rwanda byatumye rifungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.