Handball: Menya Ibihugu u Rwanda ruzipimaho mu kwitegura Igikombe cya Afurika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Handball yerecyeje mu Misiri, ahagiye kubera Igikombe cya Afurika cy’uyu mukino, ariko ikaba igiye kubanza gukora umwiherero wo kwitegura, aho izanakina imikino ya gicuti n’Ibihugu bibiri bikomeye muri uyu mukino.

Iki gikombe cya Afurika n’ubundi kizabera mu Misiri kuva tariki ya 17-27 Mutarama 2024, iyi kipe yari imaze igihe iri kwitoreza muri BK ARENA ikaba yaranakinnye umukino wa Gicuti n’ikipe ya APR HC, urangira Amavubi atsinze APR HC amanota 39-25.

Izindi Nkuru

Uyu mwiherero u Rwanda rugiye gukorera Mu Misiri, ruzakinirayo imikino ibiri ya gicuti na Maroc ndetse na Congo Brazaville, tariki ya 12 na 14 Mutaramama 2024.

Muri iri rushanwa rizatangira tariki ya 17 kugeza 27 Mutarama 2024, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na DR Congo, Zambia na Cape Verde.

Ikipe y’u Rwanda yahagurutse i Kigali mu rukerero rwo kuri uyu wa Kabiri igizwe n’abakinnyi; ari bo Uwayezu Arsene, Baninimana Samuel, Kubwimana Emmanuel, Mugabo Samuel, Muhumure Elyse, Muhawenayo Jean Paul, Rwamanywa Viateur, Karenzi Yannick, Ndayisaba Etienne, Nshumbusho Maliyamungu, Nshimiyimana Alexis, Mbesutunguwe Samuel, Musoni Albert, Umuhie Yves, Kayijamahe Yves, Urangwanimpuhwe Guido na Hagenimana Fidel

Yajyanye kandi abatoza, ari bo Rafael Guijosa, Bagirishya Anaclet, Ntabanganyimana Antoine, Mudaharishema Sylvestre, Byiringiro Jean Pierre Cyrille (Fitness Coach), Mugwiza Philipe (Pysiotherapist).

Ikipe y’u Rwanda ubwo yerecyezaga mu Misiri

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru